Ntitugiciriweho iteka! Jesca Mucyowera yashimangiye agaciro k’amaraso ya Yesu mu ndirimbo nshya "Amaraso"

Imyidagaduro - 02/02/2026 6:58 PM
Share:
Ntitugiciriweho iteka! Jesca Mucyowera yashimangiye agaciro k’amaraso ya Yesu mu ndirimbo nshya "Amaraso"

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, yongeye gusohora indirimbo nshya yise “Amaraso”, irimo ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abizera ko amaraso ya Yesu yabacunguye, bityo "tutagiciriweho iteka".

Mu kiganiro na InyaRwanda ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya, Jesca Mucyowera yagize ati: “Ubutumwa burimo ni uko amaraso ya Yesu yaducunguye, tukaba tutagiciriweho iteka.” Yongeyeho ko umwaka wa 2026 ateganyiriza abakunzi be indirimbo nyinshi n’ibindi bikorwa by’ivugabutumwa.

Iyi ndirimbo ije ikurikira indi ye yise “Nta Mpamvu”, yasohotse nyuma y’igitaramo gikomeye Restoring Worship Experience aherutse gukorera muri Camp Kigali, aho yamuritse ku mugaragaro album ebyiri ze ebyiri: Yesu Arashoboye na Imana Ikomeye.

Indirimbo ari gusohora muri iyi minsi ni zimwe mu zo yaririmbye mu gitaramo cye cyabaye ku wa 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali, cyitabiriwe n’amatsinda akomeye arimo Alarm Ministries na True Promises Ministries, mu gihe Apôtre Alice Mignonne Kaberaari we wabwirije ijambo, anashyigikira uyu muramyi amuha inkunga ya miliyoni 5 Frw.

Muri icyo gitaramo, Jesca yaririmbye ndetse afata amashusho y'indirimbo ze nshya ndetse n'izakunzwe zirimo Adonai, Imana Ikomeye, Ndabihamya, Nta Mpamvu, Shimwa, Ntazagutererana, Amaraso n’izindi.

Indirimbo “Amaraso” yashyize hanze mu buryo bw'amashusho, niyo imwinjije mu mwaka wa 2026, ikaba ije nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki wa Gospel. Igamije kwibutsa abizera imbaraga n’agaciro k’amaraso ya Yesu, no gukomeza imitima y'abari mu rugendo rugana mu Ijuru.

Jesca Mucyowera yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Amaraso"

REBA INDIRIMBO NSHYA "AMARASO" YA JESCA MUCYOWERA




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...