Iyi nama yateraniye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru ku wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026, ibaye ku nshuro yayo ya 14. Yitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abayobozi mu nzego za Guverinoma, Abapolisikazi bakorera mu mashami atandukanye n’abafatanyabikorwa, bose bahurijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: "Kongerera ubushobozi Abapolisikazi mu kurushaho gukorana n’abaturage."
Mu ijambo ryafunguye ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yashimye uruhare ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwagize mu guteza imbere amahirwe y’abagore, agaragaza ko kuba umubare wabo ukomeje kwiyongera muri uru rwego ari ikimenyetso cy’icyizere igihugu gifitiye ubushobozi bwabo.
Yavuze ko abagore bakorera muri Polisi batanga umusanzu ugaragara mu kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda no mu butumwa bw’amahoro u Rwanda rwoherezamo abapolisi mu bihugu bitandukanye, agaragaza ko uruhare rwabo rukomeje kubahesha ishema haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri Uwimana yanasabye Abapolisikazi gukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi no mu mibereho yabo ya buri munsi, ababwira ko badakwiye kugarukira ku kubahiriza amategeko gusa, ahubwo ko bakwiye gukomeza kuba icyitegererezo cy’imyitwarire myiza n’ubunyamwuga.

Yagize ati: "Ndashima buri mupolisikazi wambaye uyu mwambaro uyu munsi. Ntimuri abagenzura iyubahirizwa ry’amategeko gusa, ahubwo muri icyitegererezo ku bari inyuma yanyu. Abagore bari muri uyu mwuga ntibubahiriza amategeko gusa, ahubwo bagira imbaraga n’ubushobozi byihariye mu guhuza abaturage n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko."
Yakomeje abasaba gukomeza kongera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano zabo no gukomeza kugira uruhare mu gusigasira umutekano w’Abanyarwanda ndetse n’uw’Isi muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no kureba aho imyanzuro yafatiwe mu nama zabanje igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse no kurebera hamwe ibikwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo uruhare rw’abagore muri Polisi rukomeze gutera imbere.

Yagize ati: "Iyi nama ikwiye kuba umwanya mwiza wo kwisuzuma, tureba ibyo twaganiriyeho mu nama zabanje kugira ngo tumenye niba koko hari intambwe ifatika tumaze gutera. Ibi bizadufasha kumenya ibyo twagezeho n’ahakenewe kongerwa imbaraga."
Yakomeje ashishikariza Abapolisikazi gutanga ibitekerezo byubaka no gusangira ubunararibonye, agaragaza ko ibyo bizafasha kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage no guteza imbere imikorere ya Polisi y’u Rwanda.
Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa, Umuyobozi Mukuru wa UNDP mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yashimye u Rwanda ku rwego rumaze kugeraho mu guteza imbere uburinganire no guha abagore amahirwe angana n’ay’abagabo mu nzego zitandukanye zirimo n’izo kubungabunga umutekano.
Yagarutse kandi ku mbogamizi Abapolisikazi bakunze guhura na zo, zirimo guhuza inshingano z’akazi n’iz’umuryango, avuga ko n’ubwo hari abakomeza kugira imyumvire ko umwuga w’igipolisi utabereye abagore, ibikorwa byabo byagaragaje ko bashoboye kuwukora neza kandi bagatanga umusaruro ugaragara.
Dr. Sesay yanashimangiye ko iterambere rirambye rishingiye ku bufatanye, asaba buri wese gukomeza gukorera hamwe no guhuza ubushobozi kugira ngo intego zo guteza imbere umutekano n’imibereho myiza y’abaturage zigerweho.
Iyi nama izamara iminsi ibiri, ikazagaragaramo ibiganiro n’amahugurwa bitandukanye byibanda ku miyoborere myiza, iterambere ry’umwuga, kwimakaza ihame ry’uburinganire, kongerera abagore ubushobozi bwo kuyobora no kurushaho kunoza imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko iyi nama ari kimwe mu bikorwa bikomeje gushyigikira iterambere ry’Abapolisikazi, hagamijwe kubafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo no gukomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro, umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.





