Si bya bindi byarangwaga mu muco nyarwanda aho umugore yicara mu rugo akarera abana, ibyinjira mu rugo akaba ari ibyavuye mu minsi n’icyuya abagabo babo babize. Uyu munsi reka twifashishe urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Daily Mail, turebe abagore b’abakinnyi b’umupira w’amaguru 10 bakize kurusha abandi ku isi.
10. Perrie Edwards wa Oxlade-Chamberlain
Uyu mugore w’imyaka 31 asanzwe ari umuhanzikazi mu itsinda rya Little Mix, itsinda ryo mu Bwongereza rigizwe n’abakobwa batatu. Perrie yakundanyeho imyaka ine na Zayn Malik nawe uzwi mu itsinda rya One Direction, batandukana mu 2015 aho yahise akundana na Alex Oxlade-Chamberlain wanyuze mu makipe arimo Arsenal na Liverpool. Bakoze ubukwe mu 2022. Uyu mugore abarirwa umutungo wa miliyoni zisaga 15 z'amadorari.
Perrie Edwards yamenyekanye cyane nk'umuhanzikazi
9.Edurne Garcia wa David De Gea
Uyu munya-Espagne kazi w’imyaka 39, ni umuhanzikazi, akaba umukinnyi wa filime ndetse akaba n’umunyamakuru. Edurne na David De Gea bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Yanay wavutse mu 2021, bakaba barakoze ubukwe muri Nyakanga 2023. Edurne Garcia afite umutungo ubarirwa agaciro k’arenga miliyoni 17 uyabariye mu madorari.
De Gea yahuye na Edurne ubwo yakinaga muri Atletico Madrid
8.Ana Inanovic wa Bastian Schweinsteiger
Uyu mugore w’imyaka 37 we yahoze ari umukinnyi ukomeye wa Tennis, akaba yari umukinnyi ukomeye mu myaka ya za 2000 aho yatwaye nka French Open mu 2008 ndetse akaba yaramaze ibyumweru 12 ari nimero ya mbere ku isi.
Mu 2014 ni bwo Ana yatangiye gukundana na Schweinsteiger wakiniraga Bayern Munich n’Ikipe y’Igihugu y’u Budage, akaba abarirwa umutungo wa miliyoni zigera kuri 17 z'amadorari.
Anna yahuye na Schweinsteiger ubwo yakiniraga Bayern Munich
7.Becky G wa Sebastian Lletget
Amazina ye nyakuri yitwa Rebecca Maria Gomez akaba ari umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika, azwi cyane mu ndirimbo nka Shower, Can’t stop dancin, n’izindi nyinshi zakunzwe ku rwego rw’isi.
Mu 2016 ni bwo hemejwe urukundo rwe na Sebastian Lletget wakiniye amakipe arimo West Ham United, ubu akaba akinira FC Dallas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Becky G nawe abarirwa umutungo w’arenga miliyoni 17 z’amadorari.
Mbere yo gukundana na Sebastian, Becky G yari asanzwe ari umuhanzi ukomeye
6.Coleen Rooney wa Wayne Ronney
Uyu mwongerezakazi w’imyaka 39 ni umugore wa Wayne Rooney uzwi cyane muri Manchester United, aho bakoze ubukwe muri Kamena 2008. Uyu mugore wabaye umunyamakuru ndetse akaba na manager w’umugabo we ubwo yari akiri umukinnyi, abarirwa agaciro k’arenga miliyoni 19 z’amadorari.
Imwe mu mirimo Coleen Rooney yakoze harimo gushakira umugabo we akaryo
5.Antonela Roccuzzo wa Lionel Messi
Uyu mugore w’imyaka 37 mu 2009 ni bwo we na Messi bemeje iby’urukundo rwabo. Mu bucuruzi Roccuzzo yakoranye na kompanyi zitandukanye zirimo Adidas n’izindi, bimuhesha kugira umutungo ubarirwa miliyoni 20 z’amadorari.
Antonella Roccuzzo nawe ari mu batunze agatubutse
4.Leigh-Anne Pinnock wa Andre Gray
Uyu Anne Pinnock nawe ni mugenzi wa Perrie Edwards twagarutseho ruguru, kuko bombi bamenyekanye muri rya tsinda rya Little Mix hamwe na mugenzi wabo Jade Thirlwall, itsinda riheruka gukorana mu 2022.
Uyu mukobwa w’imyaka 33 mu 2016 ni bwo yatangiye gukundana na Andre Gray wanyuze mu makipe arimo Brentford na Watford, akaba afite umutungo w’arenga miliyoni 25 z’amadorari.
Anne Pinnock ni icyamamare mu kuririmba
3.Anna Lewandowska wa Robert Lewandowski
Nk’uko byumvikana mu mazina ye uyu munya-Poland w’imyaka 36 ni umugore wa rutahizamu wa FC Barcelona ariwe Robert Lewandowski, bashyingiranwe mu 2013.
Uyu mugore wagiye akora imirimo itandukanye, ni rwiyemezamirimo, akaba umutoza mu by’imyitozo ngororamubiri, agakina karate, akaba umunyamakuru ndetse akaba n’umujyanama mu by’imirire. Ibi byose akora ari nako abikuramo agatubutse, nicyo gituma abarirwa umutungo wa miliyoni zigera kuri 45 z’amadorari hatarimo uw’umugabo we.
Anna Lewandowska ni umwe mu bakora imirimo myinshi ibinjiriza agatubutse
2.Pilar Rubio wa Sergio Ramos
Pilar Rubio Fernández ni umunyamakuru ndetse akaba n’umunyamideri w’umunya-Espagne w’imyaka 47, akaba ari umugore wa myugariro Sergio Ramos wamenyekanye cyane muri Real Madrid no mu ikipe y’igihugu ya Espagne.
Rubio na Ramos batangiye gukundana muri Nzeri 2012, bambikana impeta muri Nyakanga 2018, ahp baje gukora ubukwe mu mwaka wakurikiyeho. Ndetse kandi aba bombi bafitanye abana bane b’abahungu.
Binyuze ahanini mu bikorwa by’imideri, Pilar Rubio ni umwe mu bagore b’abaherwe ku isi aho abarirwa umutungo ufite agaciro ka miliyoni 59 z’amadorari.
Rubio na Ramos bafitanye abana bane b'abahungu
1.Victoria Beckham wa David Beckham
Nk’uko umugabo we David Beckham ari mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakize ku isi, uyu mugore w’imyaka 51 nawe ntasigara kuko ahora mu bikorwa by’ubushabitsi bimwinjiriza akayabo.
Uyu mwongerezakazi yabanje kwamamara mu itsinda rya Spice Girls aho yari umuhanzikazi, mu 1999 akaba aribwo yashyingiranwe na David Beckham wari umukinnyi ukomeye muri Manchester United.
Victoria Beckham niwe uyoboye urutonde rw’abagore b’abakinnyi b’umupira w’amaguru bakize ku isi, aho abarirwa umutungo wa miliyoni zigera kuri 70 z’amadorari.
Victoria na David Beckham bashyingiranwe mu 1999