Ntiharamenyekana agaciro k'ibyatikiriye mu nkongi yibasiye inyubako GOICO Plaza y'i Musanze

Amakuru ku Rwanda - 11/10/2026 12:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Ntiharamenyekana agaciro k'ibyatikiriye mu nkongi yibasiye inyubako GOICO Plaza y'i Musanze

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bemeje ko nta muntu waburiye ubuzima mu nkongi yibasiye Isoko rinini rya Musanze rizwi GOICO Plaza ryahiye rigakongoka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026.

N'ubwo inzego zitandukanye zagerageje gufatanya n'abaturage mu kuzimya no gukumira ko umuriro wibasiye iyo nyubako y'amagorofa atanu, kugeza mu gitondo cyo kuri iki cyumweru umwotsi wari ukiri kugaragara n'ubwo umuriro wo wasaga n'uwacutse intege.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze kandi bwemeje ko hakiri gukorwa ibikorwa byo kuzimya bwihanganisha abakoreraga muri iryo soko, buvuga ko kugeza ubu butari bwamenya neza ingano y'ibyaba byahiye n'ubwo bwahamije ko nta muntu iyo nkongi yahitanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yagize ati: "Ni ibihe bidasanzwe turimo, by’umwihariko ibihe by’akababaro, ariko turashima ko nta muntu wabuze ubuzima. Ibindi birashakwa.

Ntukwiye kuba waravuye aha ejo uri muzima, nta gikomere ufite, ngo ugaruke uyu munsi ukomeretswe n’icyuma cyangwa ikirahure cyangwa ikindi kintu cyakwangiza ubuzima bwawe.”

Yakomeje agira inama abifuzaga kwinjira muri iryo soko ko baba bihanganye kugira ngo imirimo yo kurizimya neza irangire hatangira uhagirira ibindi bibazo.

Ati: "Twihangane, ako kazi gakorwe karangire, mu gihe gikwiye nitubona byose biri ku murongo, turaza kubaha uburenganzira, turaza kubamenyesha."

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ubwo iri soko ryari riri gushya, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugengwanayo Théonas, yabwiye RBA ko inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza, yateje igihombo ku banyamigabane bagera kuri 90 barishoyemo imari, abacuruzi barenga 2000 barikoreragamo ndetse n’abagera ku bihumbi 12 barirema ku munsi.

Ati: “Isomo dukuyemo ni uko ushora imari mu bikorwa by’ubucuruzi twamushishikariza kwibuka ubwishingizi ndetse n’abafite inyubako bari kuzamura, bakagira ubwishingizi.”

Isoko rya GOICO ryubatswe mu 2017 na sosiyete Gorilla Investment Company, (GOICO), ihuriyemo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze. Ryatwaye akayabo kagera kuri miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwihanganishije abagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro yibasiye isoko rya Musanze rizwi nka GOICO Plaza


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...