Ntibyihanganirwa - Minisitiri w’Uburezi yavuze ku ngamba zo guca inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri

Imyidagaduro - 28/08/2026 6:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntibyihanganirwa - Minisitiri w’Uburezi yavuze ku ngamba zo guca inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko Guverinoma yashyizeho ingamba zikakaye zo gukumira inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri, ashimangira ko nta muntu n’umwe uzihanganirwa mu gihe yafatwa azanye ibyo biyobyabwenge cyangwa inzoga ku ishuri.

Ni ubutumwa Minisitiri Nsengimana yahaye urubyiruko mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, ubwo yari yatumiwe mu gace ka ‘Meet Me Tonight’ mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali.

Iki gitaramo cyabaye mu gihe abanyeshuri n’ababyeyi bitegura gutangira umwaka mushya w’amashuri, ndetse ari na ko hakomeje ibiganiro ku ngamba zo kurinda urubyiruko ibishobora kubangamira ubuzima, imyitwarire ndetse n’imyigire yarwo.

Minisitiri Nsengimana yagarutse ku nshingano za Minisiteri ayoboye, asobanura ko Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi, ariko ko ibyo byose bidashobora kugerwaho neza mu gihe abanyeshuri bahura n’ibibazo by’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Yasobanuye ko ishuri rikwiye kuba ahantu harangwa n’umutekano, imyitwarire myiza, aho umunyeshuri ashobora kwiga adahura n’ibishobora kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubuza gukurikirana amasomo.

Ati: “[...] Ni ibintu tugomba guhagarukira twese, tukabirwanya. Kuko ntabwo dushaka ko, cyane cyane urubyiruko dufite kugirango ubuzima bwe bwononekare kubera inzoga, cyangwa se kubera ibiyobyabwenge. Ibyo n’ibintu rwose tugomba guhagurukira tukabirwanya, tukabica burundu.

‘Zero Tolerance’ ku nzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ku bijyanye n’amashuri, Guverinoma yafashe umurongo udasigira icyuho inzoga n’ibiyobyabwenge.

Yavuze ko ntawe uzabona impamvu yo kubizana ku ishuri, kuko ingamba zihari ari iza ‘Zero Tolerance’, bivuze ko uwabifatanywe azahanwa. Ati: “Iyo bije ku mashuri noneho, ishuri ni ahantu hatarangwa ibiyobyabwenge, hatarangwa inzoga. Kuko, wibuke aba ni abantu bato.”

Akomeza ati: “Rero, dufite ibyo twita ‘0 Tolerance’ ku muntu uzanye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge ku ishuri, yaba ari umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w’ikigo, yaba ari umukozi usanzwe aho mu kigo, yewe yaba ari na Minisitiri. Uwazana inzoga wese ku ishuri, azahita abihanirwa ako kanya.”

Aya magambo agaragaza ko ingamba zitareba abanyeshuri gusa, ahubwo ko buri wese ukorera cyangwa ugira aho ahurira n’ishuri asabwa kugira uruhare mu kuririnda inzoga n’ibiyobyabwenge.

Ni umurongo uje mu gihe igihugu gikomeje gufata ingamba zitandukanye mu kurwanya ibinyobwa n’ibindi bicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko.

Ku isi hose, ibiyobyabwenge n’inzoga biri mu bibazo bishobora kugira ingaruka ku rubyiruko, kuko ari bwo umuntu aba akiri mu gihe cyo gukura no kubaka ahazaza he.

Mu mashuri, ikibazo kiba gikomeye kurushaho kuko umunyeshuri aba afite inshingano yo kwiga no kwitegura ubuzima bw’ejo hazaza.

Kugira ngo uburezi bugire icyo bugeraho, ntabwo bireba ibitabo n’abarimu gusa. Harimo n’imibereho y’umunyeshuri, abo agendana na bo, ibyo ahura na byo ndetse n’ibyo akoresha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ni muri uwo murongo Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko kurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri bidakwiye kuba inshingano ya Minisiteri y’Uburezi yonyine, ahubwo ko ari ikibazo gisaba uruhare rwa buri wese.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yatangaje ko bafashe ingamba zo guca inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri


Minisitiri Joseph yavuze ko hari amavugurura ari gukorwa mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi 


Minisitiri Nsengimana aganira na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy 


Minisitiri Nsengimana yavuze ko imibare y’abatsinze ibizamini bya Leta muri uyu mwaka ishimishije







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...