Inkuru dukesha Daily Star na Yahoo, ivuga ko ibi byabaye kuwa Kane tariki ya 30 Mata 2026, aho uyu mugabo w’imyaka 50 yakuruye imodoka yo mu bwoko bwa Renault Clio RS ipima ibiro hafi toni ebyiri, ayikurura mu ntera ya metero zigera kuri 40 mu muhanda wo mu gace ka Halifax mu Bwongereza, abaturage bareba.
Stephenson, ufite ubunararibonye mu mikino njyarugamba no kurwana adafite intwaro, yavuze ko iki gikorwa cyari kigoye kandi ko atabeshya ko atababaye, ariko yishimira ko yabashije kugisoza.
Yasobanuye ko atari ubwa mbere akoze ibikorwa nk’ibi, kuko mbere yari yarigeze gukurura imodoka iremereye cyane akoresheje amaboko ye gusa, ndetse akora n’ibindi bikorwa bidasanzwe mu buryo butandukanye. Yavuze ko ubu, yashakaga guhuza ibyo byose mu gikorwa kimwe kidasanzwe.
Nubwo benshi babifata nk’ibidasanzwe cyangwa ubusazi, Stephenson yavuze ko afite impamvu ikomeye imutera gukora ibi, zirimo gukangurira abantu kwita ku buzima bwo mu mutwe cyane cyane abagabo, kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu mashuri, ndetse no gufasha imiryango ifite abana barwaye kanseri.
Yatangaje ko iki gikorwa cyamusizeho ibikomere bito, ariko ko nta kibazo gikomeye yagize. Uretse ibi, Stephenson asanzwe ari n’umwanditsi ndetse akaba afite n’andi mateka mu guca uduhigo dutandukanye mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri n’imikino njyarugamba.




Umugabo yaciye agahigo ko kugira ubugabo bukomeye ku isi nyuma yo gukurura imodoka akoresheje igitsina cye
