Ntibisanzwe! Muri Niger abagabo ni bo bahatanira ubwiza

Imyidagaduro - 22/07/2026 9:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntibisanzwe! Muri Niger abagabo ni bo bahatanira ubwiza

Mu bice bitandukanye by'Isi, abagore ni bo bahatana mu marushanwa y'ubwiza. Ariko mu butayu bwa Sahara muri Niger, ibintu birahinduka, abagabo ni bo bamara amasaha bisiga amarangi, bambara imitako n'imyambaro idasanzwe, bakabyina imbere y'abagore bakahitamo hashingiwe ku bwiza n'uburanga bwabo.

Uyu ni umuco wa Gerewol, umaze ibinyejana byinshi ugaragaza indangagaciro n'imibereho y'ubwoko bw'Abawodaabe.

Buri mwaka, ubwoko bw'Abawodaabe (Wodaabe cyangwa Bororo Fulani) bukora umunsi mukuru uzwi nka Gerewol, aho abagabo bahiganwa mu bwiza ndetse no mu kubyina kugira ngo havamo uhagararira abandi.

Gerewol ni iki?

Gerewol ni umunsi mukuru gakondo w'ubwoko bw'Abawodaabe, rimwe mu mashami y'Abafulani batuye cyane muri Niger, Chad, Cameroon na Nigeria.

Uyu muhango uba nyuma y'igihe cy'imvura, hagati ya Nzeri na Ukwakira, igihe imiryango iba yongeye guhura nyuma yo kumara amezi yimukana n'amatungo yayo ishakisha ubwatsi n'amazi.

Ntabwo uba ari ibirori byo kwishimisha gusa, ahubwo uba ari umwanya wo: guhura kw'imiryango, kwizihiza umuco, gushaka abo bazabana ndetse no gukomeza ubumwe bw'ubwoko bwabo.


Imvano y’uyu muco wa Gerewol

Ubushakashatsi wagarutsweho ku rubuga rwa britannica.com, bugaragaza ko uyu muhango umaze ibinyejana byinshi, ukaba waratangijwe n'Abawodaabe mbere y'uko ibihugu bya Afurika y'Uburengerazuba bigira imipaka ya none.

Nubwo nta mwaka nyawo uzwi watangiriyemo, amateka agaragaza ko umaze nibura imyaka 400–500, kandi wagiye uhererekanywa uko ibisekuru byagiye bisimburana.

Kubera ko Abawodaabe ari aborozi b'inka bimuka kenshi, bahuraga rimwe mu mwaka bakizihiza umusaruro w'amatungo ndetse bakabonera n'urubyiruko amahirwe yo kubona abo bazashakana.

Kuki ukorwa na bagabo gusa?

Mu muco w'Abawodaabe, ubwiza bw'umugabo bufatwa nk'ikintu gifite agaciro gakomeye.

Mbere yo kwitabira amarushanwa, abagabo bamara amasaha menshi bisiga amarangi atukura, y'umuhondo n'umweru ku maso; bagakoresha umuti w'irabura uzengurutse amaso kugira ngo agaragare ari manini; bagasiga iminwa ibara ry'umukara cyangwa umutuku; bakanambara amababa y'inyoni, amasaro n'imitako myinshi ndetse bakanatunganya imisatsi mu buryo bwihariye.

Intego nyamukuru yabyo ni ukugaragara neza kurusha abandi.


Irushanwa ry'ubwiza rikorwa rite?

Mu gihe cy'amarushanwa, abagabo bakora ibimenyetso byihariye bigamije kwerekana ubwiza bwabo. Bamwenyura cyane kugira ngo bagaragaze amenyo yabo yera, bagahumura amaso ku buryo agaragaraza ubunini bwayo no kwera kwayo, bakanazunguza umutwe n'umubiri mu njyana y'indirimbo gakondo.

Ibi byose babikora kugira ngo bakurure abagore baba ari bo babacira urubanza, kuko mu muco w'Abawodaabe amenyo yera, amaso manini n'uburyo umuntu yitwara mu kubyina bifatwa nk'ibimenyetso by'uburanga n'igikundiro cy'umugabo.

Ni nde uhitamo uwatsinze?

Kimwe mu bintu bituma iserukiramuco rya Gerewol ritandukana n'andi marushanwa y'ubwiza ku Isi ni uko abagore ari bo baba ari abacamanza.

Ni bo batoranya abagabo babona bafite ubwiza n'igikundiro kurusha abandi, bakurikije isura yabo, uko babyina, imyitwarire bagaragaza ndetse n'uburyo biyerekanye imbere y'abitabiriye ibirori.

Nyuma yo gusuzuma ibi byose, abagore bahitamo abagabo batatu babona barushije abandi ubwiza n'ubuhanga mu kubyina.

Ese ni amarushanwa yo gushaka umugore?

Hari abasore baza gushaka abakobwa bazarushinga, ariko hari n'ababa baramaze kurushinga.

Mu muco w'Abawodaabe, rimwe na rimwe umugore ashobora guhitamo undi mugabo mu gihe bombi babyumvikanyeho cyangwa bikurikije amategeko gakondo y'ubwo bwoko. Ni yo mpamvu Gerewol ifatwa nk'umwanya ukomeye wo kubaka no kuvugurura umubano hagati y'abagore n'abagabo.


Ni iki Gerewol isobanura?

Nubwo Gerewol izwi cyane nk'irushanwa ry'ubwiza bw'abagabo, isobanura byinshi birenze ibyo. Ni umuhango ugamije kubungabunga umuco n'indangagaciro z'Abawodaabe, guhuza imiryango iba yaratandukanyijwe n'ubuzima bw'ubwimukira, no guha urubyiruko amahirwe yo guhura no kubaka umubano.

Nanone, ugaragaza ko mu muco wabo ubwiza bw'umugabo na bwo bufite agaciro gakomeye, bityo bukaba kimwe mu biranga indangamuntu n'umuco by'ubu bwoko.

Nubwo Isi igenda ihinduka, Gerewol iracyizihizwa buri mwaka muri Niger, ndetse rimwe na rimwe no mu bice bya Chad bituwe n'Abawodaabe.

Uyu munsi ukurura ba mukerarugendo, abafotora n'abashakashatsi baturuka hirya no hino ku Isi, ariko abayikora bavuga ko intego nyamukuru ikiri iyo kurinda umuco wabo utazazimira.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...