Ubumenyi ku micungire y’imari
ntibugenewe abakire gusa cyangwa abize ibijyanye na byo. Si ukubara amafaranga
ufite, ahubwo ni ubushobozi bwo kuyacunga neza no gufata ibyemezo byubaka ejo
hazaza.
Mu kiganiro yagiranye na
The New Times, Patrick Mugenzi, impuguke mu bukungu mu Ishami ry’Ubushakashatsi
muri Banki Nkuru y’u Rwanda, abisobanura yagize ati: “Kumenya gucunga
amafaranga ni kimwe mu bumenyi bw’ingenzi mu buzima. Iyo ubusuzuguye, ingaruka
zabyo zikugeraho zititaye ku rwego rwawe rw’amikoro. Kwitoza imyitwarire iboneye
ku bijyanye n’imari ukiri muto ni imwe mu mpano nziza umuntu yihesha mu buzima
bwe.”
Dore inama zafasha
urubyiruko rw’u Rwanda kubaka ejo hazaza h’ubukungu butajegajega, uko amikoro
yaba ahagaze kose:
1. Shaka ibyo ushoramo amafaranga n’iyo yaba
ari macye
Kugira amafaranga ntacyo uyakoresha si bwo buryo bwo kuyongera. Mugenzi ashimangira ko umuntu wese ushaka gutera
imbere mu bukungu akwiriye gutekereza ku ishoramari aho gutegereza gusa
kuzigama.
Ati: “Iyo ushoye amafaranga,
si yo gusa akora ahubwo n’inyungu abyaye na zo zitangira kubyara izindi. Ishoramari
ni urufunguzo rw’iterambere.”
Ishoramari rishobora kuba
irifatika nk’ubutaka cyangwa amazu, cyangwa iricishijwe mu mabanki n’isoko
ry’imari nk’impapuro mpeshamwenda za Leta n’imigabane.
Mugenzi yakomeje agira ati: “Abantu benshi batekereza
ko ishoramari risaba miliyoni. Ariko na 50,000 Frw ushobora kuyatangiza binyuze
mu buryo bwizewe.”
2. Tangira kuzigama kare
kandi ubigire umuco
Kuba ushobora kuba unyuzwe n'amafaranga macye uhembwa make si impamvu yo kudategura ejo hazaza. Gukomeza kuzigama uko
byagenda kose, ni urugendo rw’agaciro.
Kuzigama bigufasha kwiteganyiriza mu bihe bigoye, gutangira imishinga, kwirinda
amadeni adafite akamaro, no kumenya gutandukanya ibikenewe n’ibidafite umumaro.
Mugenzi abikomozaho yagize ati: “Intangiriro ntiba igomba
kuba nini. Ahubwo igihe kirekire n’imyitwarire ihamye ni byo bitanga
umusaruro.”
3. Gucunga neza
umushahara ukoresheje igipimo cya 50-30-20
Igipimo kizwi cya
50-30-20 ni uburyo bworoshye bufasha gutegura uko wakoresha amafaranga ukurikije uko winjiza buri
kwezi:
- 50% by’umushahara bigenerwe ibyo
ukeneye by’ibanze
- 30% bigenerwe ibyo wifuza
- 20% bigenerwe kuzigama no kwishyura
amadeni
4. Gira ubushishozi mu
gukurikirana uko ukoresha amafaranga
Kumenya aho amafaranga
yawe ajya buri kwezi ni intambwe ikomeye.
Mugenzi yagize ati: “Abantu benshi bavuga ko
amafaranga abashirana, ariko akenshi ni uko batamenya aho ajya. Kumenya uko
ukoresha amafaranga bituma ubasha gufata umwanzuro w’icyo wakuraho cyangwa
wakongeraho.”
Kubikora byoroha
ukoresheje urutonde rw’ingengo y’imari cyangwa porogaramu z’ikoranabuhanga.
5. Teganya ikigega
cy’ubutabazi
Teddy Kaberuka, impuguke
mu bukungu, asaba buri wese kugira amafaranga abikwa ku ruhande azifashishwa mu
gihe habaye ibibazo bitunguranye.
Ati: “Wagombye kugira nibura
amafaranga angana n’ayo ukoresha mu mezi atatu kugeza kuri atandatu. Aya
mafaranga ashyirwa kuri konti yihariye, ntagomba kuvangwa n’akoreshwa buri
munsi.”
Aya mafaranga yifashishwa mu bihe bikomeye nk’uburwayi, kubura akazi cyangwa
ibindi byago.
6. Gena intego z’imari
kandi ukore uko ushoboye uzigereho
Gufata icyemezo cyo
kuzigama ntibigomba kuba igitekerezo rusange. Ugomba kugira intego zigaragara
kandi zifite igihe ntarengwa:
- Igihe gito: urugendo, telefoni nshya
- Igihe kiringaniye: imodoka, gutangiza 'business'
- Igihe kirekire: inzu, kwizigamira mu
izabukuru
Kaberuka aragira ati: “Intego igaragara iguha
icyerekezo. Igutera imbaraga zo kwirinda ibidakenewe no gukoresha amafaranga
mu buryo bufite intego.”
7. Menya neza umushahara
winjiza
Kaberuka ashimangira ko
abantu benshi bakora igenamigambi rishingiye ku mushahara mbumbe (brut),
batitaye ku waba umaze gukurwaho imisoro n’ibindi bigabanya inyungu (net).
Ati: “Iyo utazi neza ayo ugiye
kubona mu ntoki, ushobora gutegura ibirenze ubushobozi bwawe. Ukoreshe
imbonerahamwe igaragaza amafaranga uhembwa, ayo usigarana n’ayo uzakoresha.”
Kubimenya bifasha
gutegura ubuzima neza, gukoresha neza imisoro, ndetse no kwirinda kugwa mu
madeni cyangwa gukoresha amafaranga nabi.
Ibi byose ni ibigaragaza ko kubaka ejo hazaza heza bidashingira ku kuba umuntu ahembwa menshi, ahubwo bishingira ku myitwarire
n’imyanzuro afata akiri muto. Ubumenyi ku micungire y’imari ni igikoresho
cy’ingenzi urubyiruko rukwiye guhabwa kare, kuko badashobora guhirwa mu bukungu mu gihe cyose batazi kurinda no kubyaza umusaruro amafaranga baba binjije.