Yampano ni umwe mu bahanzi babarizwa mu inzu y’umuziki ya TB Music Entertainment ahuriyemo n’umuhanzi Alto basinyiye umunsi umwe.
Mu gihe cy’amezi agera kuri atanu amaze muri iyi Label amaze gusohora indirimbo ‘Nuwande’, ‘Cano’, ‘Priave’ ndetse na ‘Inzira’ yakoranye na Yvanny Mpano.
Ni umwe mu bahanzi bashya bigaragaje ariko utari ufite
inzu y’umuziki imufasha kuva myaka ibiri ishize.
Mu myaka ibiri ishize, ubwo yatembereraga kuri studio ya Kigali Records, ni bwo yakoranye indirimbo ‘Inzira’ na Yvany Mpano umaze imyaka irenga itanu mu muziki.
Yampano yabwiye INYARWANDA, ko yakoranye indirimbo na Yvany Mpano batari babifite muri gahunda, kuko Yvanny yanyuzwe n’uburyo iyi ndirimbo igendamo n’ukuntu yari arimo arayicuranga na gitari amusaba ko bahuza imbaraga.
Ati “Icyo gihe nta munjyanama nari mfite, nari nagiye gutemberera kuri studio ya Kigali Records kwa kundi nyine abahanzi bose batembera. Nahasanze Yvery na Yvanny Mpano hanyuma mfata gitari ndayiririmba (Inzira), Yvanny Mpano ahita ambwira ati ‘iyi ndirimbo tugomba kuyikora, hanyuma tuyijyana kwa Producer Bob."
Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze imyaka ibiri iri muri studio kubera ko yari yabuze amafaranga yo kuyisohora. Avuga ko akigera muri Label ari bwo yaganirije umujyanama we banzura no kuyikorera amashusho.
Yampano avuga ko mu gihe yamaze akorana na Yvany Mpano
yamwigiyeho kwihangana kuko ngo nta bahanzi bacye bashobora kwihanganira
indirimbo ikamara imaze imyaka ibiri. Ati “Namwiyigiheho kwihangana."
Yashimiye Yvanny Mpano ko yemeye ko bagakorana indirimbo, mu gihe yari akirwana no kuzamuka no gushaka umujyanama.
Yampano yavuze ko kuva yasinya muri Label yishimira ibyo bamaze kumukorera, kandi ko afite n’indi mishinga y’indirimbo igomba gusohoka mu minsi iri imbere.
Yampano yatangaje ko yakoranye indirimbo na Yvany
Mpano mu buryo butunguranye
Yvanny Mpano yakunze indirimbo ‘Inzira’ asaba Yampano ko bayikorana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INZIRA’ YA YAMPANO NA YVANNY MPANO
