Ntibaguhende: Ibiciro bya iPhone 17 hirya no hino muri Afurika

Ubukungu - 20/09/2025 8:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntibaguhende: Ibiciro bya iPhone 17 hirya no hino muri Afurika

iPhone 17 yashyizwe ku isoko ku mugaragaro, bitera ibyishimo byinshi abakunzi ba iPhone hirya no hino ku Isi by'umwihariko muri Afurika. Abantu benshi bari bamaze amezi bayitegereje, ariko ikibazo cya mbere abaguzi bibaza ni iki: “Ni angahe igura aho ntuye?”

Ibiciro bya iPhone 17 ntibingana hose. Apple ishyiraho igiciro fatizo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika — aho verisiyo ya 256GB itangirira kuri $799. Ariko iyo igeze mu bihugu bya Afurika, hiyongeraho imisoro n’ikiguzi cyo kuyinjiza mu gihugu, bigatuma igiciro cyiyongera.

Hari n’ibindi bihugu bihura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ifaranga, aho iyo ifaranga ryahungabanye, igiciro cy’iyi telefoni kirushaho kuzamuka. Impamvu ibiciro bizamuka muri Afurika imisoro n’ikiguzi cyo kwiyinjiza mu gihugu: ibi byongera amafaranga ku giciro cya telefoni.

Ubucuruzi buto bwa Apple muri Afurika: Mu gihe muri Amerika Apple igurisha miliyoni z’ama telefoni ibicishije mu maduka yayo, muri Afurika akenshi hifashishwa abacuruzi bigenga cyangwa abacuruzi bemewe. Aba na bo bishyiriraho inyungu zabo kugira ngo babone inyungu y'umurengera.

Kunyuranya kw’ifaranga: Iyo ifaranga ry’imbere mu gihugu rigabanutse agaciro, iPhone irushaho guhenda. Nubwo igiciro kiba kiri hejuru, iPhone igumya kuba ikintu gikundwa cyane ku isoko rya Afurika.

Mu bihugu nka Misiri, Nigeria na Afurika y’Epfo, usanga ku munsi wo kumurika telefoni hifashwe imirongo miremire y’abaguzi bashaka kuyibona bwa mbere.

Abenshi bayifata atari telefoni isanzwe, ahubwo nk’icyiciro cy’ubuzima gishushanya ubuziranenge n’icyubahiro. Hari aho ibigo by’ubucuruzi bitanga uburyo bwo kuyishyura buhoro buhoro cyangwa mu byiciro (installments), kugira ngo abantu benshi babashe kuyibona.

Ibiciro bya iPhone 17 bishobora kuzamuka cyangwa bikagabanuka bitewe n’imihindagurikire y’ifaranga cyangwa politiki ya Apple. Iyo ifaranga rihagaze neza, igiciro gishobora kugabanuka; ariko iyo rifite intege nke, telefoni iza ikubye kabiri.

Ni byiza buri gihe kugenzura ibiciro byemewe cyangwa by’abacuruzi bizewe mbere yo kuyigura. Nubwo iPhone 17 igura menshi, ibikoresho bya Apple bikomeje gukundwa cyane muri Afurika, kandi iyi verisiyo nshya izakomeza gucuruzwa neza nk’uko abantu benshi bagenda bava ku zindi moderi za kera.

Business Insider ducyesha iyi nkuru ntabwo yagaragaje uko iPhone 17 iri kugura mu Rwanda, gusa yagaragaje igiciro cyayo mu bihugu bituranyi. Muri Kenya iragura amashiringi hagati ya 118,000 - 131,000 ni ukuvuga hagati ya 1,324,551 Frw - 1,470,476 Frw.

Muri Uganda, iPhone 17  iragura amashiringi 4,300,000 ni ukuvuga 1,779,924 Frw. Muri Nigeria, iyi telefone iragura ₦1,869,660 [$1,247] ni ukuvuga 1,808,179 Frw. Amaduka atandukanye yo mu Rwanda ari kugurisha iPhone 17 hagati ya 1,600,000 - 2,100,000 Frw. Imibare iragaragaza ko muri Africa, iPhone 17 ihendutse cyane muri Kenya.

iPhone 17 yazanye impinduka nyinshi zirimo ibyo benshi bari bamaze igihe basaba. Ubu ifite ecran nshya ya 6.3-inch ifite "ProMotion" ya 120Hz na "Always-On Display", bikaba byongera uburyo bwo kuyikoresha neza, cyane cyane ku bakunda kureba ibintu byinshi kuri interineti.

Bateri yayo nayo yazamuye ubushobozi bukomeye kuko ubu ishobora kugera ku masaha 30 yo kureba amashusho, bikaba bisumba cyane iPhone 16. Ifite ikoranabuhanga riyemerera kwakira umuriro mwinshi ugera kuri 25W. Nanone, telefoni itangirira ku bubiko bwa 256GB mu rwego rwo hejuru, ikaba ishobora kugera kuri 512GB.

Mu buryo rusange, iPhone 17 ni igikoresho gihuje ubuziranenge n’igiciro kidahindutse ugereranyije n’icya iPhone 16. Ni telefone ikomeye ikaba ifite ubushobozi buhagije, kandi itanga ibyiza byinshi byari bisanzwe biboneka gusa mu byiciro bya “Pro”, none ubu bikaba byegerejwe abakoresha basanzwe.

Benshi bakomeje kwishimira iPhone 17 yashyizwe ku isoko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...