Ntewe ishema kandi iyi ni ntangiriro nshya - Emeran wahamagawe bwa mbere mu Amavubi

Inkuru zishyushye - 27/05/2026 1:28 PM
Share:
Ntewe ishema kandi iyi ni ntangiriro nshya - Emeran wahamagawe bwa mbere mu Amavubi

Rutahizamu Emeran Noam yavuze ko yishimiye cyane guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, atangaza ko ari inzozi zibaye impamo ndetse ko yiteguye gutanga umusanzu we mu rugamba rwo guhesha ishema Igihugu.

Uyu mukinnyi wakiniye Manchester United yo mu Bwongereza, yavuze ko kumenya ko agiye kwambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu "Amavubi" byamukoze ku mutima cyane, kuko ari amahirwe adahabwa buri wese.

Emeran Noam ukinira Football Club Groningen yo mu Buhorandi yavuze ko yiteguye gukorana n’abandi bakinnyi ndetse n’abatoza kugira ngo Amavubi akomeze gutera imbere.

Mu butumwa yatanze, Emeran Noam yagize ati: “Nishimiye cyane kandi ntewe ishema rikomeye no kwinjira mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Kuri njye ni icyubahiro gikomeye guserukira u Rwanda nk'Igihugu cyanjye, kandi ni intangiriro yindi nshya tugiye kwandikana twese hamwe tuyobowe n’ishyaka, umurava ndetse n’ubumwe.”

Abakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda bakomeje kwakira neza ihamagarwa rye, benshi bagaragaza ko ashobora kuzafasha Amavubi mu marushanwa ari imbere harimo no gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027 bitewe n’ubuhanga n’imikinire ye.

Emeran Noam aje mu Amavubi mu gihe Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura imikino ya Gicuti izakinirwa muri Morocco ndetse n'imikino mpuzamahanga iri imbere, aho abafana benshi biteze kubona impano nshya zifasha ikipe gukomeza kwitwara neza.

Rutahizamu Emeran Noam yavuze ko yishimiye cyane guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”

Emeran Noam yakiniye Manchester United yo mu Bwongereza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...