None tariki 09 Gicurasi 2025 ni bwo habaye isomwa ry'urubanza rwa Ntazinda Erasme wari Mayor w'Akarere ka Nyanza, washinjwaga ubushoreke no guta urugo.
Ubwo urubanza rwe rwari ruteganyijwe tariki 06 Gicurasi 2025 rwari rugiye kuba, umuhagarariye mu mategeko yavuze ko hari imbogamizi z'uko urubanza rutakomeza, ndetse umucamanza arebye izo mbogamizi asanga zifite ishongiro, urubanza rurasubikwa.
Kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yatangaje ko hasuzumwe nanone inzitizi zituma urubanza rudakomeza, urukiko rugasanga izi nzitizi zifite ishingiro.
Indi mpamvu kandi ni uko umugore wa Ntazinda Erasme ari nawe wakorewe icyaha, yababariye umugabo we ndetse akandika urwandiko rugaragaza ko yamubabariye. Amategeko avuga ko uwakorewe iki cyaha cy'ubushoreke no guta urugo, yemerewe guhagarika urubanza aho rwaba rugeze hose, mu gihe ababariye uwamukoreye icyaha.
Urukiko rero rwategetse ko Ntazinda Erasme ahita arekurwa, dore ko n'ubushinjacyaha bwasanze nta nyungu bufite mu gukomeza k'uru rubanza.

Urukiko rwategetse ko Ntazinda Erasme afungurwa
