Yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye kuri Paruwasi ya Sainte Famille.
Mu ijambo rye, Miss Jolly yavuze ko nubwo
yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo zigera kuri buri
Munyarwanda wese, yaba uwabibonye cyangwa utarabibonye.
Yagize ati: “Navutse nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi, ariko ubusharire bw'aya mateka y'u Rwanda bugera kuri buri
wese, ntabwo bisaba ko uba waravukiye hano, ntabwo bisaba ko uba warabaye hano
mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ingaruka kuri buri muntu wese,
kuri buri munyarwanda wese, ku gihugu muri rusange."
Jolly yanagaragaje impungenge z’uko hari
urubyiruko rutita ku mateka y’igihugu, nyamara rufite umubare munini mu gihugu.
Yongeyeho ko nubwo atavukiye mu Rwanda,
umuryango we wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, ibintu avuga ko
byamufashije gusobanukirwa igiciro cy’amahoro igihugu gifite uyu munsi.
Ati: “Navukiye hanze y'Igihugu, ariko
umuryango wanjye benshi bari ku rugamba rwo kubohora iki gihugu. Iyo nganiriye
n'abo bakubwira ko kugera muri iki gihugu ugasanga imiryango yabo bose bayimaze
ariko kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame akakubwira y'uko
batagomba kwihorera. Ntabwo ari ikintu ushyikira, ntabwo ushobora kumva ahantu
izo mbaraga zavaga."
Jolly yashimangiye ko urubyiruko
rudashobora kurwanya abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rutayazi
neza, asaba buri wese kuyiga no kuyasigasira.
Ati: “Nk'urubyiruko rero aya mateka ni
amateka dukwiriye kumva tukamenya, tukagira uruhare rwo guhangana
n'abayapfobysa, kuko byanga bikunda urw'amasasu [Urugamba] rwararangiye,
urugamba turiho noneho ni urwo kugirango dusigasire amateka yacu, dusigasire
ibyo igihugu kimaze kugeraho, ntabwo twabikora tutabizi [...]"
Yanagarutse ku bagoreka amateka n’abayobya
abandi, asaba urubyiruko kudashukwa cyangwa gukoreshwa n’ibitekerezo bigamije
kugoreka ukuri kw’amateka y’igihugu.
Ati: "Uruhare rwacu rwa mbere ni
ukugirango twige aya mateka kuko ntawe utanga icyo adafite, ntabwo wahangana
n'aba bantu utabizi, abenshi bigiza nkana, kuko abenshi ntabwo wavuga ko
batabizi. Tureke, kwigiza nkana n'abandi tubona bashukwa. Ntabwo turi
urubyiruko rukwiriye gukoreshwa, ntabwo turi urubyiruko rukwiriye gushyira
imbere inda nini [...]"
Miss Jolly asoza asaba urubyiruko rw’u Rwanda
gushyira imbere kumenya amateka y’igihugu, kuyasigasira no kurwanya buri wese
wayagoreka, ashimangira ko ari bo igihugu gishingiyeho mu kubaka ejo hazaza
harambye.

Miss Jolly yasabye urubyiruko kwigira ku
mateka y’u Rwanda no kuyasigasira, ashimangira ko “ntawe utanga icyo adafite”
mu guhangana n’abagoreka amateka Jenoside yakorewe Abatutsi

Uru rugamba si urw’amasasu, ni urwo
kurinda ukuri – Miss Jolly [Ubanza iburyo] asaba urubyiruko kuba ku isonga mu kurwanya
abapfobya amateka y’u Rwanda

Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Miss Jolly yasabye urubyiruko kutirengagiza amateka y’igihugu nk’intwaro yo kurwanya abagoreka ukuri


