‎Ntarindwa Aimable yumvikanye na Rayon Sports

Imikino - 19/06/2025 6:20 AM
Share:

Umwanditsi:

‎Ntarindwa Aimable yumvikanye na Rayon Sports

Umukinnyi w'Umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Mukura VS, Ntarindwa Aimable yumvikanye n'ikipe ya Rayon Sports. ‎

Abakinnyi bafashije ikipe ya Mukura VS kwitwara neza mu mwaka ushize w'imikino, harimo Ntarindwa Aimable usanzwe ukina mu kibuga hagati y'ugarira. ‎‎Kuri ubu uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyisinyira amasezerano y'imyaka ibiri ari umukinnyi wayo.  

‎Uyu mukinnyi usanzwe uba iwabo mu karere ka Huye yageze mu mujyi wa Kigali kuwa Gatatu aho byari biteganyijwe ko ari bwo asinyira Murera, gusa byarangiye adasinye ariko iby'ibanze byamaze kumvikanwaho.

‎Amakuru InyaRwanda ifite ni uko Ntarindwa Aimable asinyira Rayon Sports kuri uyu wa Kane ni mugoroba aho byitezwe ko asinyira rimwe n'undi mukinnyi ushobora kuba ari umunyezamu. Araba ari umukinnyi wa kabiri usinyiye iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru muri iyi mpeshyi nyuma ya Musore Prince ukomoka mu Burundi.

‎‎Ntarindwa Aimable usoje amasezerano muri Mukura VS yari yarayigezemo muri 2022 avuye muri UR FC.

Ntarindwa Aimable yumvikanye na Rayon Sports 

Ntarindwa Aimable yari inkingi ya mwamba muri Mukura VS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...