Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 3
Ukuboza 2025, Papa Iddy yasangije abamukurikira amagambo akomeye agaragaza ko
yicuza uburyo yizeye inshuti akayigira umuvandimwe, nyuma akaza kumenya ko
atari uko yamubonaga.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Nubwo nshobora
gufungwa nzasiga mbabwiye uwo nzize. Mbega kwizera umuntu ku buryo umugira umuvandimwe
kandi we nta mutima afite. Yewe ni yo mpamvu nta kintu nzongera gukora
kivandimwe [...] Naguhaye byinshi byatumye uba umugabo nta kiguzi, muvandimwe.
Gusa Imana izagutsinda.”
Aya magambo yahise atuma benshi mu
bamukurikira bibaza byinshi ku muntu yavugaga, ndetse bamwe bihutira kwemeza ko
yaba ari Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, umukuru we basanzwe
bakorana muri filime Umuturanyi. Abandi bamusabiraga gukomera, mu gihe hari
n’abahamyaga ko “babonaga ko uwo muntu azamuhemukira”.
Ariko mu kiganiro yahaye InyaRwanda, Papa
Iddy yahakanye ko ubutumwa bwe bufite aho buhuriye na Clapton Kibonge, ahubwo
asobanura ko buherereye ku muntu bari bafitanye imishinga ku rundi rwego.
Yagize ati: “Nakoranye n’umuntu kuri shene
ya YouTube twanyuzaho filime, igihe cyarageze turatandukana. Twanaretse na
filime twakoraga. Nahisemo kugurisha channel, ariko we yumva ko ngomba kumuha
amafaranga. Arambeshyera ko ntamumenyesheje ko ngiye kuyigurisha kandi ari
iyanjye ku giti cyanjye.”
Papa Iddy akomeza avuga ko icyo gikorwa
cyakurikiwe n’ugutotezwa n’uwo mugenzi we, ndetse aherutse kumubwira ko agiye
kumurega ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ibi ngo ni byo byatumye
atangaza rya tangazo ryateje urujijo kugira ngo yisobanure no kwishinganisha mu
buryo bw’amagambo.
Ati: “Mu minsi ishize yambwiye ko agiye
kujya kuri RIB kundega. Ni yo mpamvu nanditse iriya ‘message’ nashakaga kwisobanura
ku gitekerezo cyanjye no kwihagararaho.”
Uyu mukinnyi asaba abantu kudahuza ikibazo
cye n’abahanzi cyangwa abakinnyi bakorana muri Umuturanyi, cyane ko ibyo ari
byo byahise bivugwa na benshi batamenye neza inkomoko y’ubutumwa bwe.
Kugeza ubu Papa Iddy ntabwo yifuza gutangaza
izina ry’uwo bari bafatanyije shene ya YouTube, ariko avuga ko yizeye ko ukuri
kuzatsinda ndetse “n’uguhagararaho kwe kutazagira icyo kumutwara mu mategeko”.

Nagiye nkora byinshi mu buvandimwe, ariko byagarutse bintenguha— Papa Iddy ku cyamuteye kuvuga ayo magambo akomeye

Papa Iddy ati “Yambwiye ko agiye kujya kuri RIB kundega, ni yo mpamvu nanditse ririya tangazo.”
