Ntagihindutse Gerard Pique na Shakira bashobora kongera kubana akaramata

Imyidagaduro - 09/12/2022 7:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntagihindutse Gerard Pique na Shakira bashobora kongera kubana akaramata

Myugariro wahoze akinira Fc Barcelona ashobora kongera kubana n'uwahoze ari umugore we Shakira nyuma y'igihe gito batandukanye byemewe n'amategeko.

Hashize igihe kitari kinini umuririmbyikazi Shakira ashinje Gerard Pique kumuca inyuma ndetse binabaviramo gutandukana nk'umugore n'umugabo imbere y'amategeko.

Gerard Pique yahise akundana na Clara Chia ariko kugeza ubu aba bombi ntibameranye neza ndetse biranashoboka ko batandukana vuba. 

Urukundo rw'aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri uyu mwaka ariko biranashoboka ko nyuma y'amezi macye bamaze mu munyenga w'urukundo buri umwe yasezera undi. 

Nk'uko ibinyamakuru byo muri Espagne bibitangaza, hari impamvu nyinshi zituma Clara Chia yumva adatekanye zirimo guhuza ibibazo bye by'akazi n'urukundo rwe na Pique.

Anafite ubwoba ku bana ba Pique Sasha na Milan vuba aha bajya kubana na nyina Shakira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.


Clara Chia ari kumwe na Gerard Pique bashobora gutandukana ntagihindutse

Ikindi gishobora gutuma Clara Chia atera umugongo Gerard Pique ni akajagari ke ndetse n'ubuhemu bwe kandi aba bombi kuba bakunda kuvugwa mu itangazamakuru cyane Clara Chia we ntabwo abyishimira.

Mu gihe Clara Chia yasiga Gerard Pique wenyine byahita biha amahirwe Shakira yo kuba bakongera gusubirana kuko mu minsi ishize aba bombi bakundaga guhura cyane ngo bavuge ku hazaza h'abana babo. 


Ibihe Shakira na Pique bashobora gusibiramo

Pique na Shakira bemeranyije ko abana bazahita bajyana na nyina gutura muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kandi Pique kuba kure y'abana be ntibyamugwa amahor.

Impamvu ni uko biri no mu byatumye areka umupira kugira ngo ajye abona uko ajya guhura nabo muri Amerika, bityo mu gihe yazajya ajya guhura n'abana be byatuma yongera no guhura na Shakira cyane.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...