Ntacyo ibiganiro byagezeho kuri Ukraine – Bite by’umuhuro wa Putin na Trump?

Hanze - 16/08/2025 9:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntacyo ibiganiro byagezeho kuri Ukraine – Bite by’umuhuro wa Putin na Trump?

Ku wa Gatanu Perezida Vladimir Putin yahuye na Perezida Donald Trump mu ruzinduko rw’amateka rwabereye muri Alasaka n’ubwo rwarangiye nta kigezweho gusa Donald Trump we akemeza ko ari intambwe nziza.

Ni uruzinduko rwari rwateguwe mu rwego rwo kuganira uko Uburusiya bwahagarika ibitero ku mijyi n’ibice byinshi byo muri Ukraine no guhagarika gukomeza kwica abasivile bari mu bice byinshi birimo intambara.

Putin yakiriwe mu buryo bw’icyubahiro ndetse Trump amuhereza ukuboko amusuhuza ubwo yari akigera ku kibuga cya gisirikare cya Joint Base Elmendorf-Richardson giherereye mu mujyi wa Anchorage muri Leta ya Alaska.

Nubwo byari byitezwe ko inama yari kumara amasaha agera kuri arindwi, yarangiye itarengeje amasaha atatu. Trump na Putin bagejeje ku banyamakuru imbwirwaruhame zari ziteguwe nazo ziri mu magambo magufi. Nta n’umwe muri abo bayobozi wemeye kwakira ibibazo by’abanyamakuru.

Putin yavuze ko igihugu cye cyiyemeje kurangiza intambara, ariko ko imbogamizi nyamukuru zabo zigomba kubanza gukurwaho kugira ngo amasezerano azabe arambye.

Putin kandi yahaye impuruza Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko batagomba kubangamira ibikorwa ndetse abihanangiriza ku kugerageza gukoresha ibikorwa by’inyuma y’amarido byo guteza amakimbirane agamije gusenya intambwe iri guterwa mu guhagarika intambara.

Trump wari utuje ku rugero rudasanzwe, yashimye iyo nama avuga ko ifite umusaruro ukomeye cyane aho yavuze ko ingingo nyinshi zagezeho ubwumvikane. Yavuze ko hari amahirwe menshi yo kugera ku byaganiriweho.

AMATEKA YA ALASKA AHO ABA BAYOBOZI BAHURIYE

Alaska mbere y’abakoroni yari ituwe n’amoko y’abasangwabutaka barimo Iñupiat, Yup’ik, Aleut, Tlingit na Haida, bari batunzwe n’imirimo ishingiye ku nyanja n’uburobyi.

Mu 1741, Abashakashatsi b’Abarusiya barahageze bashinga “Russian America” bitewe n’ubucuruzi bw’uruhu rw’inzovu z’inyanja, ariko bigira ingaruka mbi ku Basangwabutaka. Mu 1867, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaguze Alaska ku madolari miliyoni 7.2, ibintu benshi babonaga nk’ubusazi ariko byaje kugaragara ko ari ishoramari rikomeye.

Alaska yabaye Leta ya 49 mu 1959, yerekana agaciro kayo mu bya gisirikare, ubukungu n’imitungo karemano. Kuva ubwo, ubukungu bwayo bwagiye bushingira ku bucukuzi bwa zahabu, peteroli, n’itumanaho, ariko nanone hahora hagaragara ingaruka z’ibiza nka tsunami n’ihindagurika ry’ibihe.

Ubwo Donald Trump yahuraga na Putin, baramukanyije bahana ibiganza 

Ni ubwa mbere mu myaka itandatu uru ruzinduko rubayeho

Mu kiganiro n'itangazamakuru, aba bayobozi batanze imbwirwaruhame gusa banga kubazwa ibibazo n'itangazamakuru




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...