Uyu
mwana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza avuga ko umuziki atawufata
nk’igikorwa gisimbura amasomo, ahubwo awuha umwanya wagenewe nk’uko n’amasomo
afite igihe cyayo.
Indirimbo
ye ya mbere yise “Darling” yayanditse afite amarangamutima y’urukundo mu buryo
bw’umuhanzi, yumva ko amagambo ayiganjemo ari meza kandi ahuza n’imitima
y’abantu. Ubuyobozi n’abakunzi be bamufashije kuyishyira hanze, ari na byo
byabaye intangiriro y’urugendo rwe.
Nyuma
y’aho, Shooter yagiye mu bikorwa byo kwamamaza ibihangano, bimuhuza n’abandi
bahanzi bakomeye.
Ni
muri urwo rugendo yahuriye na Juda Kuberwa, umwe mu bahanzi bamaze kubaka
izina, amubwira inzozi ze ndetse amusaba ko bakorana indirimbo. Kubera
imikoranire myiza, ibyo byabaye impamo, indirimbo irakorwa ndetse irarangira.
Nubwo
akiri muto, kuba yinjiye mu muziki kuri iyi myaka si igitangaza. Hari abandi
bahanzi benshi ku isi no mu Rwanda batangiye bakiri bato cyane none ubu bakaba
barabaye amazina akomeye.
Ku
rwego mpuzamahanga, Justin Bieber yatangiye kumenyekana afite imyaka 13, Billie
Eilish atangira ku 13 nawe akaza gutsindira ibihembo bikomeye, mu gihe Willow
Smith yamenyekanye ku myaka 10.
No
mu Rwanda, hari nka Young Grace watangiye kuririmba akiri mu mashuri yisumbuye,
Lil G, n'abandi bamenyekanye bakiri bato mu ndirimbo zitandukanye.
Ibi
byose bitanga icyizere ko na Shooter, binyuze mu gukomeza kwitoza no
gushyigikirwa, ashobora kuba umwe mu bahanzi bato bazubaka izina rikomeye mu
myaka iri imbere.
Kuri
we, urugendo rushya arimo ni intangiriro y’inzozi ndende afite: “Kuzamuka
nkagera ku rwego rwo hejuru cyane,” nk’uko abyivugira.
Umuraperi
Neg the General yabwiye InyaRwanda ko bishimishije kuba mubyara we yinjiye mu
muziki bityo “mbonye uzankorera mu ngata mu rugendo rw’umuziki.”
Shooter
yavuze ko kuba yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye ntacyo
bibangamiye ku muziki we akora
Ngenzi
Serge [Neg G the General] yavuze ko yishimiye kuba mubyara we yinjiye mu muziki
KANDA
HANO UREBE INDIRIMBO ‘DARLING’ YA SHOOTER W’IMYAKA 12
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘INZIRA’ YA JUDA KUBERWA