Ntabwo Volley Ball ya Kaminuza ishingiye ku bahashyi-Umutoza Nyirimana Fidel

Imikino - 20/05/2013 9:02 AM
Share:
Ntabwo Volley Ball ya Kaminuza ishingiye ku bahashyi-Umutoza Nyirimana Fidel

Aya ni amagambo yatangaje , ubwo benshi bavugaga ko, bijyanye n’uburyo buruse za siporo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda zahagaze, bityo volley Ball nk’umwe mu mikino yazamuraga ku rugero rwo hejuru izina rya kaminuza, ikaba nayo igiye gucika intege

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, umutoza Nyirimana Fidel w’iyi kipe ya Volley Ball, ya kaminuza nkuru y’u rwanda, yavuze ko, ikipe ya kaminuza idashingiye ku bahashyi ko ngo afite uburyo yizamurira mo abana, kandi bakava mo abakinnyi bakomeye !

Mu magambo ye yagize ati ‘’ Ntabwo Volley ball ya kaminuza, ishingiye ku bahashyi, kuko no mu bigo bya secondaire nagiye mpatoza, kandi nahasanze abakinnyi bakomeye, bityo iyo barangije ay’isumbuye, bakabona amanota meza yo kuza muri kaminuza, bahita bakomezanya n’abandi ku buryo ikipe itajegajega rwose !’’

NUR

Ikipe ya Kaminuza yitegura kujya mu kibuga

Yakomeje atanga ingero nko ku mukinnyi Guillaume Irakarama waje avuye mu Rwunge rw’Amashuri ya Leta rw’i Butare, Avugamo abitwa ba Ngoga alain, uyu akaba yari umusatirizi ukomeye muri iyi kipe, ndetse n’uwitwa Alphonse, aba bombi bakaba baravuye mu iseminari nto ya karubanda.

NUR

Bishimira intsinzi

Tumubajije uko abona ikipe ye, Nyuma y’igenda ry’uwitwa Adolphe Mutoni, Nsabimana Eric bakunze kwita Machine, uyu akaba yaravuzwe ho kuzitirwa n’indi mirimo yari ashinzwe, Umutoza Fidel yadusubije muri aya magambo.

NUR

Olivier, umwe mu bakinnyi kaminuza itezeho ejo hazaza

NUR

Nguwo umutoza wa Kaminuza

« None se mbere y’uko Adlphe na Machine baza mo, ikipe ugira ngo ntiyari ho ?nambere y’uko twese tuza mo nk’abakinnyi, nyuma tukaza gutoza, iyi kipe yahoze ho ! Gusa icyo dukora iyo bigenze bityo, ni ugushishikariza abasigaye ishyaka, ku buryo icyuho gisibangana burundu, erega burya, aho insina itemwe,hashibuka ho indi nziza iyo ufite imbuto nziza’’,Umutoza Fidel Nyirimana

Ibi uyu mutoza abitangaje, mu gihe Kaminuza nkuru y’u Rwanda yahoranye abakinnyi nka MutabaziElie, Ndamukunda Flavien, Adolphe Mutoni, Kangabo Benjamin, Alain Ngoga n’abandi benshi, kuri ubu batakigaragara muri iyi kipe, kandi bikaba bigaragara ko kubona ubasimbura bizagorana, nyamara ariko wareba ku rundi ruhande, ugasanga iyi kipe iri mu ziri ku isonga mu gihugu cyacu, Rwanda.

Eddie Claude Mudenge


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...