Si ibanga ko hagati y'abahanzi bakomeye muri Nigeria bahora bahanganye hagati yabo barimo Burna Boy, WizKid na Davido. Hashize igihe aba bahanzi 3 bayoboye injyana ya Afro Beat batajya bumvikana ndetse ntibatinye no kubivuga mu ndirimbo zabo aho usanga umwe yereka abandi ko abarenzeho. Gusa WizKid na Burna Boy basaga nk'aho bari bariyunze dore ko baherutse gukorana indirimbo yakunzwe yitwa 'Ginger'.

N'ubwo umubano wa Burna Boy na WizKid umaze iminsi uhagaze neza birasa nk'aho Burna Boy yaba yongeye kuwusubiza inyuma nyuma y'amagambo yatangaje. Mu kiganiro Burna Boy yagiranye na DJ Whookid ukunzwe muri Nigeria niho Burna Boy yavuze amagambo asa nk'aho yihenura kuri mugenzi we WizKid.
DJ Whookid abajije Burna Boy uko byari bimeze ubwo yari ahanganye na Wizkid mu bihembo bya BET Awards 2021 yasubije ati ''Njyewe na WizKid ntaho duhuriye, abantu bakwiriye kurekeraho kutugereranya. Ntarushanywa riri hagati yacu kuko ntituri mu cyiciro kimwe''.

Burna Boy yakomeje agira ati ''Njyewe na WizKid ntabwo turi mu cyiciro kimwe mu muziki, ikintu duhuriyeho n'uko twese duturuka ahantu hamwe n'urukundo dufitanye hagati yacu, naho mu muziki ntabwo duhuje. WizKid aririmba abakobwa gusa naho njye ndirimba ku buzima busanzwe rimwe na rimwe n'abakobwa gusa WizKid we ahora aririmba abakobwa gusa''.

Iki kiganiro DJ Whookid akimara kugishyira ku rukuta rwe rwa Instagram cyateje guterana amagambo hagati y'abafana ba Burna Boy na WizKid aho bamwe muri comments bagiraga bati ''Burna Boy arongeye yiyemera kuri Wizkid kandi bari bariyunze''. Abandi nabo bibajije icyo WizKid arasubiza nabona amagambo Burna Boy yavuze. Kugeza ubu WizKid nta kintu aratangaza kerekeranye ni byo Burna Boy yamuvuzeho.
Src:www.DailyAfrica.com
