Ikipe ya Rayon Sports itaritwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona, kuri ubu irimo kwitwara neza dore ko imaze imikino itatu yikurikiranya itsinda.
Emery Bayisenge wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Mutarama muri iyi kipe, aganira na InyaRwanda yavuze ko mu mupira w’amaguru habamo ibihe byiza n’ibibi ndetse bakaba batararemewe guhora mu bihe bibi.
Ati: ”Mu mupira w’amaguru habaho ibihe byiza n'ibibi, ntabwo twatangiye neza ariko burya ibihe bibi ntabwo bihoraho. Rero ndibaza ko gukora cyane guhozaho n'ibihe byiza bigera aho bikaza. Ntabwo twaremewe guhora mu bihe bibi. Dutangiye ibihe byiza nubwo ntaho turagera aho twifuza ariko burya intsinzi imwe ihamagara izindi. Rero nta rindi banga ni ugukomeza gukora cyane tukumva ko n’ibihe byiza bishobora kubaho.”
Yakomeje avuga ko bagomba gukomeza gukora dore ko ntaho baragera, anavuga ko bakiri mu rugamba rwa shampiyona. Ati: ”Ni ugukomeza gukora ntaho turagera shampiyona iracyari ndende haracyari indi mikino myinshi, turi mu Gikombe cy’Amahoro, turacyari mu rugamba rwa Shampiyona. Ni ugukomeza gukora, umupira w’amaguru ni uguhozaho. Mu mupira w’amaguru nubwo wagira ikibazo ariko uhozaho urongera ukabyuka ukongera ugakora.”
Emery agaruka ku mukino wa Mukura VS bazakina ku Cyumweru, yavuze ko ari umukino biteguye neza. Ati: ”Tuyiteguye neza nk’ikipe kuko turabizi ko amanota atatu ahamagara andi. Turabizi Mukura VS ni ikipe nziza, ni ikipe igora Rayon Sports, mu mukino ubanza wa shampiyona ntabwo twabashije kuyitsinda, twaranganyije, rero tuyiteguye nk’ikipe ikomeye, rero iyo ugiye guhura n’ikipe ikomeye uritegura.
Turabizi ko uzaba ari umukino ukomeye, rero ndizeza abakunzi ba Rayon Sports ko dukomeje kwitegura ndetse nkatwe abakinnyi twifuza amanota atatu ni yo tuzaba tugiye guharanira.”
Emery Bayisenge yavuze ko imikino yo kwishyura ya shampiyona barimo barayifata nk’ikintu gikomeye kuri bo ndetse avuga ko igikombe cya shampiyona kuri bo kigishoboka bityo ko bazakomeza guhatana kugeza ku munsi wa nyuma.
