Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026 i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ahubatswe ikigo 'Imbuto Hubs’ gifite serivisi zikenerwa n’imiryango zirimo isomero, siporo, aho abageze mu isabukuru bakinira imikino itandukanye, ivuriro, ahigishirizwa imyuga n’ibindi.
Madamu Jeannete Kagame yashimiye Abafatanyabikorwa bafatanyije mu kubaka Imbuto Hubs. Ati: ”Reka mbanze nshimire abafatanyabikorwa bacu badusboje kugera kuri ibi byiza twese twirebera uyu munsi.
Iyi Hub uyu munsi tuyibonemo imbaraga zanyu, ubumuntu bwanyu n’ubwitange bwanyu. Iyo tureba iyi nyubako, izi gahunda n’ibyishimo biri mu maso y’abana n’urubyiruko tubona umusaruro w’ubufatanye bwanyu. Ibyo mukora ntabwo bizapfa ubusa.”
Yavuze ko babiba imbuto izakomeza kwera mu Rwanda anakomoza ku kuba iki gikorwa cyo gufungura Imbuto Hubs cyabaye mu kwezi u Rwanda rwizihizamo Kwibohora. Ati: ”Mubiba imbuto izakomeza kwera mu gihugu cyacu imyaka myinshi. Uyu munsi turatangiza ku mugaragaro Imbuto Hubs ni ibyishimo kuri twe kuba bibaye mu kwezi twizihizamo Ukwibohora".
"Kwibohora si umunsi umwe gusa ni urugendo rwa buri wese, rwa buri munsi, rwo kubaka umuturage ushoboye, wigirira icyizere kandi ufite uruhare mu kubaka umuryango we n’igihugu”.
Yakomeje ati: ”Niwitegereza neza urasanga urugendo rukomeye rutangira ari intambwe imwe. Igiti nacyo gitangira ari urubuto ruto ariko iyo urwo rubuto rubonnye ifunmbire, rukuhirwa, rukabona urumuri rurakura rukaba igiti cy’inganzamarumbo. Ngiyo filozofi ituranga mu Imbuto Foundation."
Arakomeza ati: "Twemera ko buri muntu ari urubuto iyo twamuhaye iby’ingenzi, uburezi, ubuzima, indangagaciro n’amahirwe ashobora gukura agahindura umuryango we n’igihugu.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu munsi atari gutaha inyubako gusa ahubwo hari kubibwa indi muto. Ati: ”Uyu munsi ntabwo turi gutaha inyubako gusa turi kubiba indi muto. Imbuto y’icyiciro gishya, icyiciro kizafasha mu kwegera abaturage kurushaho, impano z’urubyiruko zigahabwa urubuga n’umuryango Nyarwanda ugakomeza kuba umuryango utekanye kandi ushoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye umuryango wa Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannete Kagame. Ati: ”Ndashimira byimazeyo umuryango Imbuto Foundation cyane cyane mwebwe Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame umuyobozi wawo ku ruhare ntagereranwa mwagize muri uyu mushinga, kubaka iki kigo.
Ni umusaruro w’ubufatanye wahereye mu isesengura ry'ibyo abana n’urubyiruko bakeneye ugera ku iyubakwa ry’ibikorwaremezo, porogaramu n’ibibuga by’imikino dufite. Turabashimiye Nyakubahwa Madamu Jeannete Kagame”.
Yavuze ko mbere inyubako n’ibibuga byari ahashyizwe gahunda ya Imbuto Hubs byari bishaje cyane. Ati: ”Mbere inyubako n’ibibuga byakoreshwaga byari bishaje cyane bitajyanye n’igihe ndetse byanashyira mu kaga umutekano n’ubuzima bw’ababikoresha.
Uyu munsi turishimira ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho gifite ibikorwaremezo biboneye bizabafasha guteza imbere impano zabo, kongera ubumenyi, guhanga udushya no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu”.
Ndwano Emmanuel uturiye Imbuto Hubs, umwana we akaba ajya kuhasomera ibitabo no kuhakinira, yavuze ko 'Imbuto Hub’ yaje ari igisubizo gikomeye kuko mbere umwana we atabonaga ahantu ho kujya bigatuma ajya kuri murandasi.
Ati: ”Imbuto Hubs yaje ari igisubizo gikomeye cyane ku bana bacu n’imiryango yacu kuko mbere y’uko itangira zimwe mu mbogamizi zikomeye nahuraga nazo nk’umubyeyi kwari ukubonera umwana wanjye ahantu hatekanye hisanzuye ashobora kujya kwiga agakina agasaba n’abandi”.
Yakomeje agira ati: ”Kumugabanyiriza umwanya yamaraga kuri murandasi byabaga ari urugamba rukomeye rwa buri munsi kubera ko birumvikana nk’umwana iyo yabaga adafite ibindi bimuhuza yashakaga guhita afata telephone.
Iyi Hub itangiye ibikorwa numvise ari igisubizo kuko buri munsi usanga yishimira kuza hano iyo ageze hano ahantu ha mbere akunda kujya ni mu isomero no mu kibuga cy’imyidagaduro”.
Mujawamariya Sylvie, wataye ishuri akiri mu yisumbuye nyuma yo guterwa inda akabyara yanyuze mu buzima bushaririye bwo kubura iby’ibanze yaba we ndetse n’umwana we. Kuri ubu amaze amezi atatu yiga umwuga wo gutunganya imisatsi n’ubwiza, ariko yatangiye gukorera amafaranga amufasha mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Ibyo natangiye kwiga biri kugenda bimpindurira ubuzima. Umwanya wanjye mbona ndi gukora ibyo niga, bikampa amafaranga make amfasha gutunga wa mwana nabyaye no kubona iby’ibanze mu buzima.”
Gahunda ya Imbuto Hubs yatangirijwe mu Karere ka Bugesera ariko mu minsi ya vuba harakurikiraho utundi turere harimo Muhanga, Rwamagana, Kicukiro na Gasabo, gusa izagera mu turere 30 twose tw’igihugu.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko babiba imbuto izakomeza kwera mu Rwanda
Hatashywe ku mugaragaro Imbuto Hubs mu Karere ka Bugesera
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baturiye Imbuto Hubs, bavuga ko 'Imbuto Hubs’ yaje ari igisubizo gikomeye kuri bo
