Ntabwo tuba mu bihe byashize –Bwiza ku musore yabenze ugihanyanyaza

Imyidagaduro - 31/10/2026 7:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntabwo tuba mu bihe byashize –Bwiza ku musore yabenze ugihanyanyaza

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yavuze bwa mbere ku mubano we n’umusore witwa Abdul wigeze kumwambika impeta amusaba ko bazabana, ariko nyuma bakaza gutandukana, avuga ko ibyabaye ari amateka atagomba kumubuza gukomeza kubaka ubuzima bwe bw’uyu munsi.

Bwiza yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakunzi be kuri Instagram, aho umwe mu bamukurikira yamubajije ku nkuru zimaze iminsi zivugwa ku mbuga nkoranyambaga, zishingiye ku mafoto n’amashusho agaragaza ibihe by’urukundo yigeze kugirana na Abdul.

Mu gusubiza iki kibazo, Bwiza yagaragaje ko adafite gahunda yo kongera gusubiza amaso inyuma ngo akomeze kuganira ku byabaye mu rukundo rwe rwo mu gihe cyashize, ahubwo ko ubu yibanda ku buzima afite n’intego z’ahazaza.

Yagize ati: “Ikintu cyonyine nabivugaho ni uko umuntu agira ahahise he, kandi ntabwo tuba mu hahise buri munsi. Turabyuka, tugakora ibindi, tukagira intego z’ejo. Iby’ahahise rero bikomeza kuba ahahise. Igihe cyiza nakabaye nsubiza ibyo bintu ni igihe nakabaye ndi umukobwa, ni bwo nagakwiriye kugira icyo mvuga, ariko uyu munsi ndi umugore w’umugabo.”

Yakomeje ashimangira ko ibibazo birebana n’umuryango n’imibanire y’abantu bitagomba guhindurwa ibiganiro byo guciraho abandi imanza ku mbuga nkoranyambaga, kuko hari uburyo bwihariye bikwiye gukemurwamo.

Ati: “Ibintu byose bizamo umuryango bifite uburyo biganirwamo, bikagira uburyo bivurwamo. Ntabwo ari ibintu biza ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo ari ho ushakira igisubizo. Biganirwa mu muryango, byaba ari n’ibintu bisaba amategeko, akagira uburyo abikosora. Umuryango ni ikintu cyo kubaha, ntabwo ari ibintu biza ku mbuga nkoranyambaga.”

Ibi Bwiza abitangaje mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho n’amafoto agaragaza ibihe byihariye yagiranye na Abdul, umusore bivugwa ko bari barageze ku rwego rwo gutegura kubana.

Amakuru yakwirakwijwe avuga ko Abdul yigeze gutegura ibirori byo gusaba Bwiza ko yazamubera umugore, birangira amwambitse impeta nk’ikimenyetso cy’umuhigo w’urukundo rwabo.

Gusa nyuma y’igihe, uyu mubano warangiye, bivugwa ko Bwiza yasubije Abdul impeta yari yamwambitse, nyuma yo kubona ko batari guhuza mu buzima bari biteze kubaka. Impamvu nyakuri zatumye batandukana ntizigeze zisobanurwa mu buryo burambuye n’impande zombi.

Ibi byongeye gufata indi ntera yo kuvugwa cyane nyuma y’uko Bwiza asezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, umuyobozi wa KIKAC Music akaba n’umujyanama we mu bya muzika.

Ku wa 23 Ukwakira 2026, ni bwo Bwiza na Jean Claude basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo. Aba bombi basanzwe bafitanye umubano ushingiye ku kazi ka muzika, kuko bamaze imyaka itanu bakorana kuva mu 2021, ubwo Bwiza yatangiraga urugendo rwe nk’umuhanzi.

Ubutumwa Bwiza yatanze kuri Instagram bugaragaza ko adashaka gukomeza kugira ibyahise intandaro y’ibiganiro ku buzima bwe bwite. Ahubwo asanga umuntu akwiye gukura mu mateka yanyuzemo, akibanda ku byo arimo kubaka, kuko ibihe byashize bitagomba kumubuza gutera intambwe nshya.

 

Bwiza yavuze ko atagomba gukomeza kubaho mu byahise, ashimangira ko ubu yibanda ku buzima bushya arimo kubaka nyuma yo gusezerana na Uhujimfura Jean Claude

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE KIVUGA KURI IYI NGINGO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...