Uwase Vanessa yagize byinshi avuga ku bijyanye
n’ubukwe bwa Grace Bahati buherutse kuba, anakomoza ku gihe ubwe buzabera
anemeza ko atabashije kubona uko atwerera kuko batamutwereje, ariko na none
ubundi gutwerera ari umuco mwiza bidasaba gutwerezwa.
Uyu Nyampinga wari umaze iminsi akora mu
itangazamakuru, urugendo yasubitse akiyegurira ubucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza, ‘Make Up’ n'imiringa 'Jewerly' , mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA yagarutse ku bukwe bwe ndetse
n’ubumaze iminsi bubaye bw’inshuti ye Miss Grace Bahati.
Yatangiye agira ati: “Ntabwo nigeze ntwerera ntabwo
bantwereje, usibye ko ubundi umuntu utwerera buriya ntabwo biba ari ngombwa ko
bamutwereza, ni umutima w’umuntu gusa ntabwo nakubeshya ntabwo nigeze mbikora."
Ku bijyanye n’ubutumire, avuga ko bari kure ariyo
mpamvu atecyereza bitari ngombwa ariko Grace Bahati nk’inshuti ye iyo baba hafi
yari kumutumira kandi akabutaha. Agira ati: “Gutumira byo urabona ko bari kure."
Yongeraho ati: “Ndibaza ko, Grace Bahati ni inshuti
yanjye, iyo baza kuba bari i Kigali tumwegereye wenda bari buntumire, gusa byaranshimishije
kuba yararongowe, bwari ubukwe bwiza mwifuriza ibyiza."
Ku byerecyeranye no gushaka, Vanessa yagize
ati: “Njyewe ubu ngubu fiancé mfite ni business yanjye, wenda nyuma naramaze
kugafata nzatangira ntecyereze n’ibindi byiciro by’ubuzima, nk’ubukwe cyangwa
abana."
Asobanura neza ko kuri ubu rwose nta gahunda afite, imboni ziri kucyamuteza imbere. Agira ati: “Ubu ngubu icyo ndi gushaka ni
amafaranga n’amaramuko, hanyuma nibigenda neza nkabona amamiliyoni n’uwo mugabo, kuko ubukwe ntabwo umuntu abwikorana gusa icyo nshyize imbere ni ubucuruzi."
Mu gusoza yasabye abantu bakomeje kugenda
bamushyigikira mu bihe bitandukanye, ko n’ubu abashima kandi banakomeza bamuteza
imbere mu bucuruzi akora, aho wanyura ku rubuga rwa www.hermajestyvanessa.com
kimwe n’uko wamuhamagara kuri 0790654444.
Wanamusura ku cyicaro ku Kacyiru, ukihahira ibirungo
by’ubwiza by’ubwoko bwose, ariko aranateganya kwagura imbago akaba yanashyira
ibicuruzwa mu gihe cya vuba mu maduka muri Chic na Kigali Height acuruza 'Make Up' na 'Jewerly'.
Vanessa kuri ubu icyo ashyize imbere ni ugushaka amafaranga n’uko yabaho namara kuyabona nibwo azetecyereza kubijyanye n'urugo n'abana
Yari amaze iminsi akora mu itangazamakuru ariko kubera inshingano ziyongereye akinjira mu bucuruzi yabaye abisubitse
Yashimishijwe no kuba Grace Bahati yararongowe kandi amwifuriza ibyiza
Arateganya kwagura ubucuruzi agafungura amaduka muri CHIC na Kigali Heights ngo abifuza imiringa 'Jewerly' n'ibirungo by'ubwiza 'Make Up' barusheho gukomeza kubyegerezwa
