Ntabwo ndi kubasha gusohoka! Shaddyboo arashinja Aimable kumufata ku ngufu

Imyidagaduro - 22/06/2026 2:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Ntabwo ndi kubasha gusohoka! Shaddyboo arashinja Aimable kumufata ku ngufu

Umunyamideri akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, yavuze ko Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza yamusambanyije amusanze iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.

Shaddyboo yavuze ko uyu musore bahoze ari inshuti, kandi ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026 yagiye kumusura yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barasangira. Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, yabyuka agasanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

Yatangaje ko mu ijoro ryakeye hari ikintu gikomeye cyane cyamubayeho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ati: “Mu ijoro ryakeye, hari ikintu gikomeye cyane cyambayeho. Umuntu nari nsanzwe nzi kuva kera yaje iwanjye. Natekereje ko yagenzwaga n’amahoro, ariko nahuye n’ibintu byatumye numva nsigara mpungabanyijwe, mfite ubwoba kandi ndababaye cyane.”

Yakomeje asaba inzego zibishinzwe mu Rwanda gukora iperereza kuri icyo kibazo kugira ngo ukuri kujye ahagaragara. Yagize ati: “Ndabasaba inzego zibishinzwe mu Rwanda gukora iperereza kuri iki kibazo kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Nta muntu ukwiriye kubaho mu bwoba, kandi buri wese akwiriye kumvwa no guhabwa icyubahiro n’agaciro. Ubutabera ni ingenzi. Ukuri ni ingenzi. Agaciro ka muntu ni ingenzi.”

Shaddyboo yavuze kandi ko akeneye ubufasha, asobanura ko ikibazo yahuye na cyo cyatumye atabasha gusohoka. Yagize ati: “Ndabinginze, ndabasaba ubufasha. Ntabwo ndi kubasha gusohoka kubera ikibazo nahuye na cyo. Birankomereye, nkeneye ubufasha bwanyu. Mumbabarire, mumfashe. Mumbabarire, mumfashe nanone. RIB, Yugi Umukaraza ni we.”

Ubutumwa bwe bwarangiriye aho agaragaza ko yifuza ko ikibazo cye cyakurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Ibi ni ibyo Shaddyboo yatangaje. Yugi Umukaraza ntacyo aratangaza ku byo ashinjwa. Iperereza ry’inzego zibishinzwe ni ryo rizagaragaza ukuri kw’ibyabaye n’uruhare rwa buri wese muri iki kibazo.

Shaddyboo yavuze ko yasambanyijwe na Yugi Umukaraza, asaba inzego zibishinzwe gukora iperereza

Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...