Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5
Kamena 2026, muri Camp Kigali habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyo gutangiza
ku mugaragaro ibitaramo bya “Summer Country Tour”, byahuje Bruce Melodie na The
Ben.
Cyari ikiganiro cyuzuyemo
ibitwenge, kwigamba no guterana amagambo mu buryo bwa gicuti, buri umwe
agaragaza ko yiteguye kwigaragaza imbere y’abafana.
Byageze aho The Ben aterera imboni
abafana n’abakunzi b’umuziki, avuga ko uru rugendo ruzatanga igisubizo ku mpaka
zimaze imyaka myinshi zivugwa mu myidagaduro nyarwanda. Ati: “Nibaza ko mu
Ntara tugiye guca impaka, nta kindi.”
Aya magambo yaje ashimangira indi
mvugo ye yavugaga ko ibi bitaramo bishobora gutuma abafana barushaho kumenya
uwo babona nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda.
Nubwo yavuze ko guhatana bizaba
bihari, The Ben yanashimangiye ko intego nyamukuru ari ugutanga urugero rwiza
ku rubyiruko n’abahanzi bakizamuka, agaragaza ko ubusabane n’ubufatanye
bishobora kubaho n’iyo hari ibyo abantu badahurizaho.
Yagize ati: “Urugero dushaka gutanga
ku bakiri bato n’abandi bazadukurikira ni uko njye na Bruce Melodie turi
abavandimwe. Dushobora kutaba kuri paji imwe ariko twese turi guteza imbere
umuziki nyarwanda.”
Ni amagambo yasaga n’atangaje,
Bruce Melodie ahita ayafatira hejuru, ariko na we mu buryo bwuzuyemo urwenya
n’icyizere cyinshi ku bushobozi bwe.
Aya magambo yahise akurikirwa
n’ibitwenge mu cyumba, ariko ubutumwa bwari bukomeye. Bruce Melodie yashakaga
kugaragaza ko na we yiteguye guhatana, kandi ko adafite gahunda yo kujya ku
rubyiniro nk’uwagiye kurebera.
Mu by’ukuri, uko ikiganiro
cyagendaga gikomeza ni ko byarushagaho kugaragara ko aba bahanzi bombi bazanye
imbaraga zingana. Nta n’umwe wasaga n’ushaka gutanga umwanya ku wundi mbere
y’uko ibitaramo bitangira.
Ariko hagati y’aya magambo
y’ihangana, Bruce Melodie yagaragaje ko hari ikirenze guhatanira amashyi
cyangwa gukurura imbaga.
Yavuze ko igihe kigeze ngo umuziki
nyarwanda uve ku rwego rwo gushimisha abantu gusa, ahubwo utangire no kubyara
inyungu zihagije ku bawukora.
Ati: “Igihe kirageze ko umuziki
w’Abanyarwanda utangira gutunga abahanzi kandi bakaba banabikiriramo. Twaciye
muri byinshi, twariyubatse mwarabibonye, ariko noneho igihe kirageze ko umuziki
uhinduka akazi.”
Yavuze ko ibitaramo nk’ibi
bidakwiye kureberwa gusa mu ndorerwamo y’abahanzi bazaba bari ku rubyiniro,
ahubwo ko ari urubuga rwagutse rutanga akazi ku bantu benshi kandi rugatanga
amahirwe ku nganda y’imyidagaduro muri rusange.
Ku ruhande rwe, yavuze ko uru
rugendo ari n’umwanya wo kongera kwegera abafana bo hirya no hino mu gihugu,
cyane cyane ko yari amaze igihe atabasha gukora ibitaramo bizenguruka Intara.
Ati: “Nari maze iminsi mbaha
indirimbo nziza ariko ntabwo nari narabashije gukora ibitaramo nk’ibi bizenguruka
igihugu. Igihe rero ni iki ng’iki.”
Yakomeje asobanura ko ibi bitaramo
bizaba amahirwe yihariye ku bafana bazabona umwanya uhagije wo kureba no gupima
ibyo buri muhanzi ateguriye abakunzi be.
Ati: “Ni umwanya mwiza wo kureba
umuhanzi wateguye igitaramo, umwanya ashobora guha umuziki, no guha umwanya
umufana wa nyawe akamubona mu buryo buhagije.”
Nubwo amagambo amaze iminsi avugwa
ashobora gutuma bamwe babifata nk’intambara y’abahanzi babiri bakomeye mu
Rwanda, uko ibintu byagaragaye muri Camp Kigali byasize ishusho itandukanye.
Byari nk’umukino ukomeye watangiye
mbere y’igihe, aho buri ruhande rwamaze kwerekana ko rwiteguye, ariko igisubizo
nyacyo kikazava ku rubyiniro.
Kuri ubu, amagambo yaravuzwe,
imyato yarivuzwe, n’ubutwari bwagaragajwe. Icyakora nk’uko mu mupira w’amaguru
umukino urangira ari uko umusifuzi avuze ifirimbi ya nyuma, ni na ko bizagenda
kuri Bruce Melodie na The Ben.
Abafana bazabumva, babarebe, babapime, hanyuma bavuge ijambo rya nyuma. Kugeza ubu, umwe yavuze ko azaca impaka, undi asubiza ko atari agafu k’imvugwarimwe. Igisigaye ni uko urubyiniro ruvuga.

The Ben yabwiye Bruce Melodie ko
sosiyete izaca impaka hagati y’abo
