Ntabwo nazanywe n’imikino ya gicuti, ari ibyo sinari buze - Umutoza wa APR FC

Imikino - 08/08/2025 7:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntabwo nazanywe n’imikino ya gicuti, ari ibyo sinari buze - Umutoza wa APR FC

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko atajya ategura imikino ya gicuti ndetse ko hari abanyamakuru bamubwiye ngo azayitondere ariko ko we akababwira ko atari yo yamuzanye.

APR FC ntabwo irimo iritwara neza mu mikino ya gicuti itegura umwaka utaha w’imikino bijyanye n'ibyo benshi baba bayitezeho. Mu mikino 5 imaze gukina, yatsinze Gasogi United, inganya na Gorilla FC inshuro ebyiri, itsinda Intare FC ubundi itsindwa na Police FC.

Umutoza w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu aganira na shene ya YouTube y’iyi kipe yavuze ko yabwiye abakinnyi ko atajya ategura imikino ya gicuti ndetse ko hari abanyamakuru bamubwiye ngo azayitondere ariko ko we akababwira ko atari yo yamuzanye.

Ati: ”Nabwiye abakinnyi ko njye mu mahame yanjye ntajya ntegura imikino ya gicuti. Imikino ya gicuti ku bwanjye aba ari aho abakinnyi bigaragaza bakanareba urwego rwabo. Hari abanyamakuru bambwiye ngo uzitondere imikino ya gicuti. Ndababwira nti oya ntabwo nazanywe n’imikino ya gicuti, ari ibyo sinari buze muri APR FC”.

Abderrahim Taleb yavuze ko ubwo yabwirwaga ibyo guhabwa akazi ko gutoza ikipe ya APR FC byamushimishije. Ati: ”Muri Werurwe nabonye amahirwe yo kuganira n’abayobozi ba APR FC. Bari banzi, ni ko kumbwira ko hari akazi bashaka kumpa. Narabyishimiye cyane. APR ni ikipe ikomeye, ifite ubuyobozi bufite icyerekezo. Iyo uganiriye na ba General James, General MK Mubarak, cyangwa General Vincent, ubona ko ari abantu bubatse APR ku ndangagaciro zikomeye no ku ntego z’ahazaza heza”.

Yavuze ko umupira atari ugutsinda gusa ahubwo uteza imbere abakinnyi ukanatanga umusaruro ku ikipe y’igihugu. Uyu mutoza yavuze ko APR FC ari ikipe ikomeye bityo ko biteguye gutsinda ndetse bakaba baranahinduye byinshi. Ati: ”APR FC ni ikipe ikomeye. Twiteguye gutsinda, si ukwifotoza. Twahinduye byinshi mu myumvire, mu mikinire no mu mitegurire y’abakinnyi”.


Abderrahim Taleb yavuze ko atajya ategura imikino ya gicuti


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...