Ntabwo nasezeye, narirukanwe - Mutamba Juliet ku byatumye ava muri ‘Micky Films’ (VIDEO)

Imyidagaduro - 17/09/2026 10:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntabwo nasezeye, narirukanwe - Mutamba Juliet ku byatumye ava muri ‘Micky Films’ (VIDEO)

Umukinnyi wa filime Mutamba Juliet, wamamaye cyane mu itangazamakuru no mu ruganda rwa sinema, yatangaje ko atasezeye muri Micky Films nk’uko bamwe bashobora kubitekereza, ahubwo ko yasezerewe nyuma y’uko ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga butashimishije umukoresha we.


Juliet Mutamba ni umwe mu bakinnyi bamaze kumenyekana muri filime zitandukanye, aho yakinnye muri zimwe mu zakunzwe zirimo “Isezerano ry’ikinyoma” ndetse n’izindi zakozwe na Micky Films.

Mu minsi ishize, Juliet yashyize hanze ibaruwa imenyesha abakunzi be ko atakibarizwa muri Micky Films. Ibi byatumye bamwe bibaza niba yari yafashe umwanzuro wo gusezera ku bushake cyangwa niba hari izindi mpamvu zatumye ava muri uru ruganda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Juliet yasobanuye ko atigeze afata umwanzuro wo gusezera, ahubwo ko yasezerewe.

Yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye atangaza ko atakibarizwa muri Micky Films ari ukugira ngo abakunzi be bamenye aho urugendo rwe rwo gukina filime rukomereje.

Ati: “Ntabwo nasezeye. Iri tangazo nasohoye ryari iryo kugira ngo ngaragarize abafana banjye ko ntakibarizwayo. Byanze bikunze hari abantu bankundaga, ejo nibambura ntazagenda nasezeye.”

Juliet yavuze ko kuba atakibarizwa muri Micky Films bidakwiye gutuma abakunzi be batekereza ko bagiye kumubura burundu, kuko afite indi mishinga akomeje gukoramo.

Ati: “Ikindi ni uko n’iyo ntakiri hariya, batazankumbura cyane, bazasanga mu bikorwa byanjye biri kuri shene ya YouTube yitwa ‘Hobe Movies’.”

Juliet yavuze ko mu ibaruwa yamumenyesheje ko atakibarizwa muri Micky Films, yashimiwe uburyo yakoranye n’abo yari asangiye na bo urugendo.

Avuga ko kuba abantu bakorana igihe runaka, nyuma bakaza gutandukana, atari ibintu bidasanzwe. Icyakora, yasobanuye ko we atabona ko yaba yarakoze ikosa rikomeye mu myitwarire ryatuma asezererwa.

Ati: “Mu ibaruwa insezerera banshimiye uko twakoranye. Bibaho ko abantu bakorana, igihe kikagera bagatandukana, ibyo byo nta nkuru ibirimo. Nta myitwarire mibi nigeze nkora yatuma banyirukana uko.”

Nubwo atinjiye mu bisobanuro birambuye ku byari bikubiye mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Juliet yavuze ko Micky atishimiye ubwo butumwa, nubwo ngo atari bwo yari agamije.

Ati: “Sinajya mu bintu byinshi, ariko icyo nzi ni uko Micky atashimishijwe n’ubutumwa nashyize ku mbuga nkoranyambaga, kandi butari bumugenewe.”

Nubwo gutandukana kwabo kwaturutse ku mpamvu avuga ko zitashimishije Micky, Juliet yavuze ko adashaka ko ibyo bituma abantu bibagirwa uruhare Micky yagize mu rugendo rwe rwo gukina filime.

Yamushimiye ku mugaragaro, avuga ko yamuhaye amahirwe yo gukina no gukomeza gukura muri uru ruganda. Ati: “Reka mbanze nshimire Micky ku mugaragaro. Micky warakoze cyane wampaye umwanya, kandi ndibaza ko tutakoranye nabi.”

Juliet yavuze ko nubwo ubu batandukanye mu kazi, adafata iki gikorwa nk’umusozo w’umubano wabo, kuko hari igihe bashobora kongera gukorana.

Ati: “Kandi si ngiye gupfa, nawe nagiye gupfa. Hari igihe twakongera tugakorana, urugendo rugakomeza. Ndumva rero ntakibazo.”

Nyuma yo kuva muri Micky Films, Juliet avuga ko atashyize iherezo ku rugendo rwe muri sinema. Ahubwo yerekeje imbaraga ku yindi mishinga, irimo filime zitambuka kuri YouTube binyuze kuri ‘Hobe Movies’.

Ibi ni byo byatumye ahitamo gutangariza abakunzi be ko atakibarizwa muri Micky Films, kugira ngo batagira impungenge ko gutandukana na Micky bivuze ko atakiri umukinnyi wa filime.

Juliet Mutamba yakomeje kumenyekana binyuze mu kwigaragaza muri filime zitandukanye, by’umwihariko mu bikorwa bya Micky Films, aho yagaragaye muri Isezerano ry’ikinyoma n’izindi.

Ubu avuga ko urugendo rwe rukomeje, nubwo aho rukomereza hatandukanye n’aho yari asanzwe azwi n’abakunzi be.

Juliet Mutamba yatangaje ko yasezerewe muri filime za ‘Micky Films’ ahitamo gukomeza urugendo rwe

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JULIET MUTAMBA


KANDA HANO UBASHE KUREBA FILIME NSHYA YA JULIET MUTAMBA

VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...