Ntabwo nari mbyiteguye - Amarangamutima ya Marina nyuma yo kwambikwa impeta na Yvan Muziki -VIDEO

Imyidagaduro - 14/02/2026 10:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntabwo nari mbyiteguye - Amarangamutima ya Marina nyuma yo kwambikwa impeta na Yvan Muziki -VIDEO

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko yatunguwe n’umukunzi we Yvan Muziki wamwambitse impeta y’urukundo, ariko kandi yishimiye ko bombi babashije gutera iyi ntambwe nyuma y’igihe kinini bivugwa ko bari mu rukundo n’ubwo bakunze kubihakana.

Ibi byabereye mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, muri Kigali Universe, ahahuriye imbaga y’abakunzi b’umuziki n’ibyamamare bitandukanye.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda nyuma y’iki gitaramo, Marina yavuze ko yatunguwe, ariko kandi yanyuzwe. Yagize ati: “Oya! Ntabwo nari mbyiteguye. Ni ‘surprise’. Nta kintu na kimwe twabiganiriyeho. Nta kintu na kimwe nari nzi. Natunguwe rwose. Ubu ndi umukobwa wambitswe impeta y’urukundo.”

Marina yavuze ko nubwo yafashije umukunzi we mu myiteguro y’iki gitaramo, ndetse akamuba hafi mu rugendo rwo gutegura Album, atigeze akeka ko byasozwa no kumwambika impeta.

Ati: “Imyiteguro yose yagenze neza. Ikintu twari dutegereje ni uyu munsi, kureba uko ibintu bigenda n’umusaruro wabyo. Byagenze neza cyane. Ikintu cyonyine cyantunguye ni ukuntu nambitswe impeta y’urukundo.”

Yvan Muziki yemeje urukundo bari baragize ibanga

Mu ijambo rye ryanyuze benshi ku mutima, Yvan Muziki yemeye ku mugaragaro ko Marina ari we mukunzi we, ashimangira ko nubwo bamaze igihe bavugwa mu rukundo, bahisemo kubigira ibanga.

Yagize ati: “Nagize amahirwe nabonye uwo duhuje umwuga w’umuziki. Ni we nkunda. Mberetse imfura yanjye (Album), none mberetse n’umukazana (Marina). Mwakoze kuza kudushyigikira.”

Yavuze ko inkuru z’urukundo rwabo yazumvaga kenshi, ariko akabyihorera kuko “igihe cyari kitaragera.”

Ubwo yamwambikaga impeta, Marina yabanje gukuramo izindi mpeta yari yambaye, mbere yo kwemera iy’umukunzi we, ibintu byakurikiwe n’amashyi menshi n’ibyishimo by’abari bitabiriye iki gitaramo cyabaye ku munsi wa Saint Valentin.

Album “Inganzo Ntahangarwa” igizwe n’indirimbo 17, aho Marina yagize uruhare rukomeye mu myandikire no mu mikoranire.

Hari n’indirimbo yahuriyemo na Yvan Muziki, zashimangiwe ku rubyiniro aho bombi baririmbye indirimbo bakoranye ndetse banasubiramo izindi zakunzwe.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi n’ibyamamare bitandukanye barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano, Itorero Inyamibwa ndetse na Kidum.

Kidum yavuze ko yishimiye intambwe aba bombi bateye, anagaruka ku nkuru zigeze gukwirakwira zivuga ko Marina yibagishije ikibuno ubwo yari muri Nigeria, avuga ko byigeze kumusetsa cyane.

Marina na Yvan Muziki bari bambaye imyambaro ihuje n’amabara ajyanye n’umunsi w’abakundana, ibintu byarushijeho guha iki gitaramo isura y’urukundo n’amarangamutima menshi.

Iyi ntambwe bateye ishimangira ko urukundo rwabo rutakiri inkuru z’amatwi gusa, ahubwo rufite ishingiro rugaragarira mu ruhame, mu muziki no mu buzima busanzwe.



Mu gitaramo cyo kumurika Album “Inganzo Ntahangarwa”, Yvan Muziki yateye intambwe itari itegerejwe na benshi, asaba Marina ko bakomezanya urugendo rw’urukundo

“Ntabwo nari mbyiteguye…” Aya ni amagambo Marina yatangaje nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we Yvan Muziki, ibintu byatunguranye ndetse bikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Yvan Muziki yahamije ku mugaragaro urukundo rwe na Marina, avuga ko igihe cyari kigeze cyo kubereka “umukazana” nyuma yo kubereka Album ye nshya

Marina yabanje kwikura izindi mpeta yari yambaye mbere yo kwakira iy’urukundo yambitswe na Yvan Muziki, igikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso cy’icyemezo gikomeye mu buzima bwe bwite no mu muziki

Ku rubyiniro baririmbye indirimbo bakoranye, mu buzima busanzwe berekana ko urukundo rwabo rutakiri ibanga

Yvan Muziki na Marina bahisemo umunsi wa Saint Valentin nk’itangiriro rishya ry’urugendo rwabo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...