Ntabwo nabyita ubusabe ni igitego rya RGB! Thaddée nyuma yo guhererekanya ububasha ku buyobozi bwa Rayon Sports

Imikino - 03/12/2025 9:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntabwo nabyita ubusabe ni igitego rya RGB! Thaddée nyuma yo guhererekanya ububasha ku buyobozi bwa Rayon Sports

Twagirayezu Thaddée wayoboraga Rayon Sports yerekanye ko batasabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva muri iyi kipe ahubwo ko rwabategetse, ubundi arushimira kuko rurebana ubushishozi.

Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo komite yayoboraga Rayon Sports iheruka guseswa yakoraga ihererekanya bubasha na komite y’Inzubacyuho mu gihe kingana n’amezi atatu. Twagirayezu Thaddée wari Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports yavuze ko ari umwanya wo kubahiriza ibyo bategetswe na RGB ndetse anashimira uru Rwego kuko rurebana ubushishozi.

Ati: ”Ni umwanya rero wo kugira ngo twubahirize cyangwa dushyire mu bikorwa, ntabwo nabyita ubusabe ni igitego rya RGB. Uru rwego rwasabye ko inzego zose za Association Rayon Sports ziba zihagaritswe, dushyiraho abazaba bayoboye ikipe umunsi ku wundi by’agateganyo nanone kugira ngo ubuzima bukomeze.

Ni umwanya rero wo gushimira urwego rudukuriye rwa RGB kuko rurebana ubushishozi, rureba igikwiye nk’urwego rutureberera. Ntabwo rero dukwiye kuba tubifata mu yindi nzira ni ko bikwiye ni na ko dukwiye kubyubaha”.

 Yavuze ko hashyizweho komite y’agateganyo kugira ngo ikomereze aho bari bageze,  ashimira abo bakoranye n’abafana. Ati: ”Hashyizweho komite y’agateganyo kugira ngo ikomereze ku byo twarimo gukora yuzuze n’inshingano twarimo gukora natwe.

Ndagira ngo kandi nshimire cyane abo twafatanyije muri iki gihe kirenga umwaka nari maze nyobora Rayon Sports. Nshimire cyane mwebwe mwese twafatanyije, mshimire cyane abafana muri rusange, umuryango wa Rayon Sports kuba baramfashije kugira ngo nuzuze inshingano nari mfite” .

Yavuze ko kuri ubu bagiye gutera intambwe ingana ku bisubizo bya Rayon Sports ndetse avuga ko mu gihe yari amaze ayobora iyi kipe yambara ubururu n’umweru hari ubunararibonye yakuyemo bugiye no kumufasha mu bundi buzima.

Ati: ”Ndibaza ko ari umunsi tugiye gutera intambwe tugana ku bisubizo bya Rayon Sports kuko twese ari bwo bushake bwacu. Ni umwanya mwiza kuri njye, ubunararibonye bwiza nakuye kuri Rayon Sports, mu byo nakoze, mu byo nabonye n'ibyo ntari nzi muri Rayon Sports ni ubunararibonye bwiza nabonye bizamfasha no mu buzima bundi”.

Twagirayezu Thaddée yabwiye komite iyoboye Rayon Sports ko ibyo izamukeneraho yiteguye kubitanga nta kibazo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...