Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo komite
yayoboraga Rayon Sports iheruka guseswa yakoraga ihererekanya bubasha na komite
y’Inzubacyuho mu gihe kingana n’amezi
atatu. Twagirayezu Thaddée wari Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports yavuze ko
ari umwanya wo kubahiriza ibyo bategetswe na RGB ndetse anashimira uru Rwego
kuko rurebana ubushishozi.
Ati: ”Ni umwanya rero wo kugira ngo twubahirize
cyangwa dushyire mu bikorwa, ntabwo nabyita ubusabe ni igitego rya RGB. Uru
rwego rwasabye ko inzego zose za Association Rayon Sports ziba zihagaritswe, dushyiraho abazaba bayoboye ikipe umunsi ku wundi by’agateganyo nanone kugira
ngo ubuzima bukomeze.
Ni umwanya rero wo gushimira urwego rudukuriye rwa
RGB kuko rurebana ubushishozi, rureba igikwiye nk’urwego rutureberera. Ntabwo
rero dukwiye kuba tubifata mu yindi nzira ni ko bikwiye ni na ko dukwiye
kubyubaha”.
Ndagira ngo kandi nshimire cyane abo twafatanyije muri iki gihe kirenga umwaka
nari maze nyobora Rayon Sports. Nshimire cyane mwebwe mwese twafatanyije, mshimire
cyane abafana muri rusange, umuryango wa Rayon Sports kuba baramfashije kugira
ngo nuzuze inshingano nari mfite” .
Yavuze ko kuri ubu bagiye gutera intambwe ingana ku
bisubizo bya Rayon Sports ndetse avuga ko mu gihe yari amaze ayobora iyi kipe
yambara ubururu n’umweru hari ubunararibonye yakuyemo bugiye no kumufasha mu
bundi buzima.
Ati: ”Ndibaza ko ari umunsi tugiye gutera intambwe
tugana ku bisubizo bya Rayon Sports kuko twese ari bwo bushake bwacu. Ni umwanya
mwiza kuri njye, ubunararibonye bwiza nakuye kuri Rayon Sports, mu byo
nakoze, mu byo nabonye n'ibyo ntari nzi muri Rayon Sports ni ubunararibonye bwiza
nabonye bizamfasha no mu buzima bundi”.
Twagirayezu Thaddée yabwiye komite iyoboye Rayon Sports ko ibyo izamukeneraho yiteguye kubitanga nta kibazo.
