Shizzo yarushinze n’umukunzi we
Tessy usanzwe ari umunyamakuru, mu birori bikomeye byabereye muri Intare Conference Arena
ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026, aho bari bashyigikiwe n’abantu b’ingeri
zitandukanye barimo abo mu myidagaduro, itangazamakuru n’abandi b’inshuti
n’abavandimwe.
N’ubwo bimeze bityo, Bwiza na Nyambo
ntibigeze bitabira ibi birori by’ubukwe, nyamara bombi bari mu nshuti za Tessy
zamuherekeje ku wa 15 Mutarama 2025, ubwo yambikwaga impeta y’urukundo na
Shizzo mu birori byabereye mu Mujyi wa Dubai.
Ubwo Shizzo yari mu kiganiro The
Choice Live, yabajijwe impamvu Bwiza na Nyambo batigeze bataha ubukwe bwe,
asubiza ko atabizi kuko atanabazi.
Umunyamakuru yagerageje kumwereka
amafoto y’aba bombi, ariko Shizzo akomeza kubihakana, asaba ko icyo kibazo
kirengwa bakibanda ku bindi byari bigize ikiganiro.
Shizzo usanzwe utuye muri Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika yavuze ati: “Abo ni bande bakora iki? Abo bantu ntabwo mbazi.
Bwiza ntabwo muzi. Ntabwo mba i Kigali namumenya gute se? Simbizi wasanga AI
(ubwenge buhangano) cyangwa se rwose simbazi, cyane ko turi muri 2026.”
Yeretswe ifoto ya Bwiza amaze
kuyireba agira ati “Ko mbona ubwiza ari hafi ya ntabwo se. Ntabwo muzi rwose
muvandimwe. Kandi ni ko kuri. Ni ubwa mbere mubonye.”
Yeretswe n’ifoto ya Nyambo aravuga ati
“Ntabwo muzi pe (ariko najyaga mwumva) muri gahunda za Titi Brown
(Bakanyujijeho mu rukundo).” Yungamo ati: “Abo bakobwa se byagenze gute? Baje
(mu kwambika impeta se ari inde wabatumiye?). Abo bantu tubarenge, ntabwo
tubazi."
Aya magambo ya Shizzo yakomeje
gukurura impaka mu bakurikirana imyidagaduro, benshi bibaza uko inshuti zari
ziri hafi y’umugore we mu bihe byashize zitigeze zigaragara mu bukwe bwe, mu
gihe we avuga ko atazizi na gato.

Shizzo yatangaje ko atazi Bwiza nyamara
agaragara mu ifoto yafashwe ku wa 15 Kamena 2025 ubwo yari mu Mujyi wa Dubai
muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

