Ntabwo itera ibyishimo! Ibyo twibeshya kuri 'Dopamine' n’uruhare rwayo mu buzima bwacu

Ubuzima - 21/01/2026 8:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntabwo itera ibyishimo! Ibyo twibeshya kuri 'Dopamine' n’uruhare rwayo mu buzima bwacu

Akenshi abantu bumva bavuga dopamine ari umusemburo utuma umuntu "agira ibyishimo". Ariko mu by’ukuri, iyi mvugo iroroshye cyane kandi ikaba itandukanye n’ukuri kw’ibyo dopamine ikora mu bwonko bw’umuntu nk'uko byashimangiwe n'umuhanga mu mikorere y'ubwonko.

Imisemburo ni ibinyabutabire bikoreshwa n’imvubura zitandukanye zo mu mubiri, bikajya mu maraso bikageza ubutumwa ku ngingo zitandukanye z’umubiri, kugira ngo zose zikore mu buryo buhuje.

Iyi misemburo igira uruhare runini mu kugena uko umutima ukora, uko dutekereza, uko dusinzira, uko turya, ndetse n’uko twiyumva mu buzima bwa buri munsi. Kugeza ubu, abahanga bavuga ko mu mubiri w’umuntu harimo imisemburo irenga 50.

Muri iyo misemburo, hari uwitwa dopamine, ukunzwe kwitwa umusemburo w’ibyishimo n’inyota yo kugera ku ntego. Nubwo ariko abantu benshi bawita umusembura w'ibyishimo, ntabwo utera ibyishimo nk'uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.

Ubwonko buvubura dopamine cyane cyane iyo umuntu ageze ku kintu yari yiyemeje cyangwa iyo abonye igihembo kimunejeje. Dopamine ituma umuntu agira imbaraga zo gukomeza kugerageza, igatuma yibanda ku kintu kimwe kugeza agisoje, ikamufasha kwiga no kwibuka neza, ndetse ikamushyiramo icyizere n’ubushake bwo gukurikirana intego ze.

Iyo dopamine ibaye nyinshi mu mubiri kurenza urugero, ishobora guteza ibibazo. Aha ni ho usanga hari abantu bajya mu biyobyabwenge, mu gusheta cyangwa mu bindi bikorwa bituma ubwonko buhora bushaka ibyishimo byihuse. Ibi bituma umuntu yishimira gusa igihembo cyihuse, aho gukomeza kwihangana no gukorera ku ntego z’igihe kirekire.

Ku rundi ruhande, iyo dopamine ibaye nkeya mu mubiri, na byo bigira ingaruka zikomeye ku buzima. Bishobora gutuma umuntu arwara indwara nka Parkinson cyangwa ADHD, bikamutera kugorwa no gutekereza neza, kutibuka vuba, kubura ubushake bwo gukora, no kubura ubushobozi bwo kwitaho no kwibanda ku bintu.

Muri make, dopamine ni umusemburo ufite uruhare runini mu buzima bw’umuntu: ugira ingaruka ku bitekererezo bye, ku byo yifuza, ku byo akora, ndetse no ku buryo yiyumva umunsi ku wundi. Iyo uri mu rugero rukwiye, ufasha umuntu gutera imbere; ariko iyo uri mwinshi cyangwa muke cyane, ushobora kuba intandaro y’ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Nikolay Kukushkin, umuhanga mu mikorere y’ubwonko, asobanura ko dopamine ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigena uko dutekereza, uko dukora, uko dushaka ibirenze, ndetse n’impamvu duhora tutanyurwa burundu n’ubuzima.

Ubwonko bwacu ni igikoresho cy’igitangaza. Budufasha gutekereza, kwiga, gufata ibyemezo no kubaho nk’abantu bafite ubwenge. Ariko n’ubwo bimeze bityo, hari igihe twumva tutumvikana na bwo.

Nk’abantu, kenshi twumva dufitanye intambara n’imitima yacu ubwacu. Dushaka ibyo tudashobora kubona, tukifuza ibyo tutari dukeneye, tukizirika ku bintu bitwangiza, tukabura inyota yo gukora ibyiza bitugirira akamaro. Turatekereza cyane, tukiganyira, tukarakara vuba, tukicuza nyuma.

Ni nk’aho duhora dushaka kugera ku buzima burushijeho kuba bwiza, bwuzuye, butunganye, ariko tukabura uko tubigeraho neza.
Ibi byose bituma twibaza tuti: “Kuki tutumvikana neza n’ubwonko bwacu ubwacu?”

Igice kinini cy’igisubizo gifitanye isano na dopamine, imwe mu misemburo y’ingenzi ikora mu bwonko. Dopamine ni yo ituma tugira inyota yo gushaka ibirenze ibyo dufite. Ni yo ituma tutanyurwa n’aho tugeze gusa, ahubwo tugashaka gutera indi ntambwe.

Hari abantu batekereza ko abantu ba kera babagaho mu byishimo byuzuye: nta biryo bibi, nta byaha byinshi, nta ruswa, nta byifuzo bikabije. Bavuga ko ubuzima bwa kijyambere ari bwo bwadushyize mu bibazo byo kutanyurwa.

Ariko abashakashatsi bagaragaza ko n’abantu ba kera bari bafite umujinya, umunaniro, n’inyota yo gushaka ibirenze. Kutanyurwa n’ubuzima si ibintu bishya; ni igice cy’imiterere yacu kuva kera cyane.

Hari ijwi ryo mu bwonko rihora ritubwira riti: “Hari ibirenze ibyo ufite ubu.” Ntabwo twaremewe kunyurwa n’ibyo dufite gusa. Twagenewe guhora dushaka gutera imbere.

Mu bwonko harimo igice cyitwa 'cerebral cortex', gishinzwe gutekereza, gusesengura ibintu no guhuza ibyo tubona n’ibyo twiteze. Ariko hari ikibazo gikomeye: niba cortex ishaka gusa ituze n’ihuriro hagati y’ibitekerezo n’ukuri, kuki itahitamo kwigunga, igahagarika ibikorwa byose? Ni aha dopamine yinjira.

Hari indi sisitemu mu bwonko yitwa 'reward system', ikoresha dopamine mu kudusunikira gukora, kugerageza, gushaka udushya no kugera ku ntego. Iyo dopamine ibuze, umuntu atakaza ubushake bwo gukora.

Hari indwara yigeze kwibasira abantu benshi hagati ya 1915 na 1926 yitwa 'Encephalitis lethargica'. Abayirwaye babaga ari bazima, ariko badafite ubushake bwo gukora ikintu na kimwe. Ntibashakaga kurya, ntibashakaga kugenda, ntibashakaga kuvuga. Byaje kugaragara ko iyi ndwara yangizaga igice cy’ubwonko gitanga dopamine.

Ibi byigishije ikintu gikomeye cyane: Iyo dopamine ibuze, ubwonko burahagarara. Ntabwo umuntu apfa, ariko aba ari mu buzima budafite ibikorwa, budafite intego. Ibyo dukora byose birenze imyitwarire y’ibanze, tubikora bitewe na dopamine.

Dopamine ntabwo ari umusemburo w’ibyishimo

Abantu benshi batekereza ko dopamine ituma umuntu agira ibyishimo. Ariko si ko bimeze. Dopamine ntituma twishima mu buryo butaziguye. Ahubwo ituma dushaka gukora byinshi kugira ngo tugere ku kintu.

Iyo umuntu ageze ku ntsinzi itunguranye, dopamine irarekurwa, igafasha ubwonko kwibuka inzira yagejeje kuri iyo ntsinzi.  Ni ko tugira ubumenyi, imirimo, imyitozo n’imyitwarire myiza.

Ariko hari ikintu gikomeye kurushaho: Dopamine isohoka cyane iyo habayeho intsinzi itunguranye. Ntabwo ari igihe cyose tubonye igihembo, ahubwo igihe tubonye ikintu kirenze ibyo twari twiteze, cyangwa se tukakibona mu buryo butunguranye. Ni yo mpamvu dopamine ishobora gufatwa nk’ijwi rivuga riti: “Ibi byagenze neza kurusha uko wari ubyiteze – menya uko wabikoze.”

Ubushakashatsi bwakozwe ku nyoni zo mu bwoko bw'inuma bwerekanye ko iyo igihembo kitangwa mu gihe kizwi, inuma ishobora kunanirwa igahagarika kugerageza. Ariko iyo igihembo gitangwa mu buryo budateganyijwe, igatungurwa igihe icyo ari cyo cyose, inuma ikomeza kugerageza ubudahwema, idacika intege.

Ibi ni ko bigenda no ku bantu. Imikino y’amahirwe ituma umuntu adashobora kuyihagarika kuko atazi igihe azatsindira. N’imbuga nkoranyambaga na zo zikorwa muri ubwo buryo: umuntu ahora asubirayo kureba niba hari “likes” nshya, ibitekerezo bishya cyangwa amakuru mashya.

Ntabwo ari uko ibyo bihembo ari binini cyane, ahubwo ni uko bitungurana. Uko kudateganyirizwa ni ko gutuma umuntu ahora ashaka kongera kugerageza, akaguma muri uwo mujyo wo kudahagarara gushaka igishya nk'uko tubicyesha BBC.

Kuki umuntu atanyurwa burundu?

Dopamine ntidushyira ku murongo w’ibyiza n’ibibi. Ahubwo idutera kuvuga tuti: “Hari ikintu gishya hano – menya uko cyakozwe.” Ibi bituma: duhora dushaka udushya, duhora dushaka gutera imbere, duhora tutanyurwa burundu n’aho tugeze. Ibi bishobora kumvikana nabi, ariko ni byo byatumye abantu bashobora kubaho igihe kirekire.

Abantu badatuje, badahora banyuzwe, bashaka ibirenze, ni bo bashoboye guhanga, gutera imbere no kubaho. Ku byerekeye amahoro yo mu mutima…ushobora kubaho utayafite. Ariko ntushobora gutera imbere udafite inyota yo gushaka ibirenze.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...