Ibi
yabitangaje nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Uzabakiriho
Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nestor)
na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man bafungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe
Kalisa John uzwi nka KJohn akomeza gukurikiranwa adafunze.
Iki
cyemezo cyafashwe ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, kikaba gifitanye isano
n’iperereza ku byaha byo gusakaza amashusho y’ubwambure bwe agaragaza Yampano
n’umukunzi we bari gutera akabariro.
Mu
kiganiro Yampano yagiranye na GodFather, yavuze ko nubwo ashimira ubutabera,
atishimira ko hari abantu bafunzwe.
"Ntabwo ari ibintu byo kwishimira ngo mugenzi
wawe bamufunze, ariko nanone ntabwo ari ibintu byo kwishimira ngo mugenzi wawe yishimiye
ko ubusa bwawe bwagiye ku gasozi akagira n'uruhare bwo kubusakaza. Byose muri
macye n'ubusa, gufungwa n'ubwo busa byose n'ubusa."
Yampano
yasobanuye ko mu bavugwa muri dosiye, atari bose yatangiye ikirego agamije ko
bafungwa. Yagize ati “Nta n'umwe natangiye ikirego nifuza ko bamufunga, (K
John) namutangiye ikirego kugirango abe umuhamya, umuntu nagiye ntangiye
ikirego ni Pazzo Man. Umuntu natangiye ikirego ni Pazzo, abandi nabashyizemo
kugirango bigire ubusobanuro (K John, Djihad, Ddumba,)"
Yampano
yavuze ko aba bose yashyize mu kirego muri Gicurasi 2025, bivugiye ko
Avuga
ko impamvu yagarutse no kuri Djihad ariko uko bigeze guhurira i Nyamirambo akamubwira
ko agomba guha amafaranga Pazzo Man, bitari ibyo ingaruka zikazamugeraho.
Yampano
avuga ko Pazzo Man yakwirakwije inkuru ko amurimo ideni, mu rwego rwo gushaka
abantu benshi bamufasha gusakaza ayo mashusho.
Yasobanuye
ko bombi bari barakoranye mu gihe cy’amezi arindwi, Pazzo Man ari umujyanama
we, ndetse akamufasha mu kumenyekanisha ibikorwa bye binyuze mu kumufatira
amashusho yajyaga ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu
muhanzi yavuze ko ari we wafashe icyemezo cyo kubana na Pazzo Man mu nzu imwe,
kugira ngo biborohere mu mikoranire, kandi ko yamuhaga 10% by’amafaranga yavaga
mu biraka babaga babonye.
Yongeyeho
ko inzu babanagamo ari we wayishyuraga, ndetse ko Pazzo Man nta kindi yagiragaho
uruhare mu rugendo rwe rw’umuziki uretse kumufata amashusho yajyaga ku mbuga
nkoranyambaga ze.
Yampano
kandi yasobanuye ko nyuma ya Mutarama 2025, yanyuze mu bihe bikomeye
by’agahinda n’ihungabana (depression), bitewe n’uko yumvaga yamamaye cyane
bitunguranye.
Yavuze
ko muri icyo gihe, umukunzi we ari we wenyine wamubaye hafi, bimutera gufata
icyemezo cyo gushinga urugo, bityo atandukana na Pazzo Man babanaga.
Yemeje
ko yahaye 500,000 Frw Pazzo Man kugira ngo asohoke mu nzu babanagamo, maze nawe
atangire ubuzima bwe bwite.
Yasobanuye
ko yamuhaye 300,000 Frw ako kanya, amwemerera ko 200,000 Frw asigaye azayamuha
nyuma y’andi mafaranga bari kuzabona mu biraka by’akazi.
Iyi
dosiye ikomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, mu gihe Yampano avuga ko
icy’ingenzi kuri we ari ukubona ukuri no kurindwa k’ubuzima bwe bwite, aho
ashimangira ko nubwo hari abafunzwe, atabifata nk’intsinzi ahubwo nk’ingaruka
z’ibikorwa bitari bikwiye.

Yampano yatangaje ko ashimira ubutabera n’ubwo atishimira gufungwa kw’abandi, nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyafunze by’agateganyo iminsi 30 abarimo Djihad na Pazzo Man, mu rubanza rurebana n’isakazwa ry’amashusho ye y’ubwambure

Urukiko
rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Cyprien uzwi nka Djihad afungwa by’agateganyo
iminsi 30

Urukiko
rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yakatiwe
gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
