Ntabwo ari ibintu byo kwishimira – Yampano ku cyemezo cy’Urukiko cyafunze by’agateganyo abarimo Djihad

Imyidagaduro - 18/12/2025 7:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntabwo ari ibintu byo kwishimira – Yampano ku cyemezo cy’Urukiko cyafunze by’agateganyo abarimo Djihad

Umuririmbyi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano, yatangaje ko yakiriye neza icyemezo cy’ubutabera mu kirego cye, nubwo avuga ko gufungwa kw’abandi atari ibintu byo kwishimira.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nestor) na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man bafungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe Kalisa John uzwi nka KJohn akomeza gukurikiranwa adafunze.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, kikaba gifitanye isano n’iperereza ku byaha byo gusakaza amashusho y’ubwambure bwe agaragaza Yampano n’umukunzi we bari gutera akabariro.

Mu kiganiro Yampano yagiranye na GodFather, yavuze ko nubwo ashimira ubutabera, atishimira ko hari abantu bafunzwe. Yagize ati “Ndumva ari ibintu birenze. Bishimisha umuntu, ariko nanone mpita ntekereza nti ariko ubu ngubu iyo aba bantu badakora ibi ngibi biba bigeze aha? 

"Ntabwo ari ibintu byo kwishimira ngo mugenzi wawe bamufunze, ariko nanone ntabwo ari ibintu byo kwishimira ngo mugenzi wawe yishimiye ko ubusa bwawe bwagiye ku gasozi akagira n'uruhare bwo kubusakaza. Byose muri macye n'ubusa, gufungwa n'ubwo busa byose n'ubusa."

Yampano yasobanuye ko mu bavugwa muri dosiye, atari bose yatangiye ikirego agamije ko bafungwa. Yagize ati “Nta n'umwe natangiye ikirego nifuza ko bamufunga, (K John) namutangiye ikirego kugirango abe umuhamya, umuntu nagiye ntangiye ikirego ni Pazzo Man. Umuntu natangiye ikirego ni Pazzo, abandi nabashyizemo kugirango bigire ubusobanuro (K John, Djihad, Ddumba,)"

Yampano yavuze ko aba bose yashyize mu kirego muri Gicurasi 2025, bivugiye ko amashusho ye atera akabariro n'umukunzi we bayabonesheje amashusho.

Avuga ko impamvu yagarutse no kuri Djihad ariko uko bigeze guhurira i Nyamirambo akamubwira ko agomba guha amafaranga Pazzo Man, bitari ibyo ingaruka zikazamugeraho.

Yampano avuga ko Pazzo Man yakwirakwije inkuru ko amurimo ideni, mu rwego rwo gushaka abantu benshi bamufasha gusakaza ayo mashusho.

Yasobanuye ko bombi bari barakoranye mu gihe cy’amezi arindwi, Pazzo Man ari umujyanama we, ndetse akamufasha mu kumenyekanisha ibikorwa bye binyuze mu kumufatira amashusho yajyaga ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi yavuze ko ari we wafashe icyemezo cyo kubana na Pazzo Man mu nzu imwe, kugira ngo biborohere mu mikoranire, kandi ko yamuhaga 10% by’amafaranga yavaga mu biraka babaga babonye.

Yongeyeho ko inzu babanagamo ari we wayishyuraga, ndetse ko Pazzo Man nta kindi yagiragaho uruhare mu rugendo rwe rw’umuziki uretse kumufata amashusho yajyaga ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yampano kandi yasobanuye ko nyuma ya Mutarama 2025, yanyuze mu bihe bikomeye by’agahinda n’ihungabana (depression), bitewe n’uko yumvaga yamamaye cyane bitunguranye.

Yavuze ko muri icyo gihe, umukunzi we ari we wenyine wamubaye hafi, bimutera gufata icyemezo cyo gushinga urugo, bityo atandukana na Pazzo Man babanaga.

Yemeje ko yahaye 500,000 Frw Pazzo Man kugira ngo asohoke mu nzu babanagamo, maze nawe atangire ubuzima bwe bwite.

Yasobanuye ko yamuhaye 300,000 Frw ako kanya, amwemerera ko 200,000 Frw asigaye azayamuha nyuma y’andi mafaranga bari kuzabona mu biraka by’akazi.

Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, mu gihe Yampano avuga ko icy’ingenzi kuri we ari ukubona ukuri no kurindwa k’ubuzima bwe bwite, aho ashimangira ko nubwo hari abafunzwe, atabifata nk’intsinzi ahubwo nk’ingaruka z’ibikorwa bitari bikwiye.

Yampano yatangaje ko ashimira ubutabera n’ubwo atishimira gufungwa kw’abandi, nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyafunze by’agateganyo iminsi 30 abarimo Djihad na Pazzo Man, mu rubanza rurebana n’isakazwa ry’amashusho ye y’ubwambure


Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Cyprien uzwi nka Djihad afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...