Ntabwo ajya anywa amata! Bimwe mu bifasha Cristiano Ronaldo kugira umubiri udahura n’imyaka ye

Imikino - 24/04/2026 9:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntabwo ajya anywa amata! Bimwe mu bifasha Cristiano Ronaldo kugira umubiri udahura n’imyaka ye

Uwahoze ari umutetsi wa Cristiano Ronaldo witwa Giorgio Barone yahishuye bimwe mu biribwa Cristiano Ronaldo akunda n’ibyo yirinda kugira ngo akomeze kugira umubiri udahura n’imyaka ye.

Usibye kuba Cristiano Ronaldo w’imyaka 41 azwiho ibikombe yatwaye, ibitego 969 amaze gutsinda, ibyishimo yatanze ku bafana be ariko azwiho no kugira umubiri ukomeye ku buryo bamwe badatinya no kuvuga ko udahura n’imyaka ye.

Ibi biterwa n’imyitozo akora ariko bijyana n’ibiryo arya ndetse n'ibyo anywa.

Giorgio Barone wahoze ari umutetsi we yavuze ko imirire ye iba ishingiye ku byubaka umubiri. Yagize ati: "Imirire ya Cristiano ni iyubaka umubiri, ikubiyemo intungamubiri zose ariko icyibandwaho ni ukugumana ubuzima bwiza. Arya ibintu byose, ariko byose bigomba kuba bifite agaciro."

Yavuze ko amafunguro Cristiano Ronaldo afata mu gitondo aba atandukanye n'ayo abandi bafata dore ko akunda kurya avoko, amagi ndetse n’ikawa itarimo isukari na nke.

Ku manywa, amafunguro ya Ronaldo aba ari inkoko, amafi ndetse n’imboga, aho agerageza kurya ibiryo birimo intungamubiri zikenewe, ariko akirinda kurya ibiribwa bikozwe mu ifu.

Mu ijoro, Ronaldo arya ibiryo byoroheje, akunda cyane amafi bikajyana n’imboga zitandukanye. 

Giorgio Barone yavuze ko bimwe mu bintu Cristiano yirinda ari ukunywa ibintu bifite aho bihuriye n’amata. 

Barone avuga ko Ronaldo afite impamvu yo kubikora, avuga ko: "Ntabwo bikwiriye ku muntu gukomeza kunywa amata nyuma yo gukura. Abana ni bo bonyine bakomeza kunywa amata y’andi matungo [...]. Ntabwo ari ibintu bisanzwe mu muco wa kamere yacu."

Barone yongeraho ko kunywa amata byaba byiza gusa mu myaka yo kuba umwana, ariko ko nyuma y’imyaka mike, bibangamira umubiri. 

Cristiano Ronaldo yita bikomeye ku biryo arya



Cristiano Ronaldo afite umubiri udahura n'imyaka ye 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...