Buri mwaka muri Women
Foundation Ministries haba igiterane gikomeye cy'iminsi 7 yo kuramya no
guhimbaza Imana, cyizwi nka "7 Days of Worship". Ni igiterane
mbaturamugabo gitumirwamo abaramyi b'amazina azwi mu gihugu no hanze yacyo.
By'umwihariko kuri uyu munsi wa gatanu w'iminsi 7 y'igiterane cyo kuramya Imana cyo muri uyu mwaka wa 2025, hari hatumiwe abakozi b’Imana baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo Bishop Benjamin Dube waturutse muri Afurika y’Epfo, Rev. Julian Kyula wo muri Kenya, na Nduwimana David waturutse muri Australia.
Kuwa 12 Kamena 2025, iki giterane cyabereye mu Ubumwe Grande Hotel - byari ku munsi wa kane w'iki giterane, muri gahunda yiswe Ministers' Breakfast. Mu ijambo rye ry’ikaze, Apostle Mignonne Kabera yavuze ko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe, yabonye Imana izamura abaramyi.
Benjamin Dube ageze ku
ruhimbi, yashimiye Apotre Mignonne Kabera wamutumiye, amugenera impano y’ibitabo bibiri
yanditse bikubiyemo bimwe mu byamufashije mu buzima bwe.
Yavuze ko nubwo abantu
benshi bahuza kuramya Imana no kuririmba, ariko mu by’ukuri ari ubuzima buri wese
yagakwiye kubamo, atari abakristo gusa, ahubwo abantu bose muri rusange.
Yakomeje agira ati: “Ndifuza
ko duhindura imyumvire y’abakozi b’Imana mu rusengero, bakava mu kuba
abaririmbyi n’abahanzi, ahubwo bakaba abakozi b’Imana. Ukuri ni uko nta
muntu w’umusitari cyangwa wumva ko arenze (superstar) waramya Imana mu buryo
nyabwo. Sinkubujije kuba umusitari n’umuntu urenze, bibe hanze ariko mu
rusengero nta musitari, nta muntu urenze.”
Yavuze ko nta muntu n’umwe
ushobora gushitura Imana mu gihe cyose yizamura hejuru akishyira
mu mwanya wayo, asaba abantu kwicisha bugufi kugira ngo bazamurwe.
Yatanze ubuhamya, avuga
ko rimwe yigeze kwishimira kuratwa amashimwe nk’abandi bahanzi bose, agashimishwa
n’uko abantu bamukomera amashyi, ariko Imana iza kumusanga iramuganiriza,
imubwira ko ari umuramyi w’ikinyoma. Ati: “Ubuzima bw’umuramyi bugomba kuba
ku mavi buvuga ngo ‘ntabe ari njye, ahubwo ubushake bwawe Mana abe aribwo
buba’.”
Bishop Benjamin yasomye ibyanditswe bitandukanye, agaragaza uko abantu bagakwiriye kuramya Imana by’ukuri, bitandukanye n’uko benshi basanzwe babifata, ugasanga baribwira ko bari kuramya Imana nyamara barimo kwiramya ubwabo.
Apostle Mignonne Kabera
yigeze gusobanura byinshi ku ntego y'iki giterane n'impamvu bacyise icyo kuramya no
guhimbaza Imana. Ati: "Iyo tuvuze kuramya no guhimbaza Imana hari
abantu benshi batekereza kuririmba no kubyina, ariko sibyo gusa ahubwo imibereho
ya muntu ikwiriye kuba nayo iramya ikanahimbaza Imana buri munsi.
Kuba rero tuba dushaka ko
abantu basobanukirwa ibi, niyo mpamvu dutumira abaririmbyi badufasha kuyiramya
turirimba ariko tukanatumira abandi bakozi b’Imana badufasha mu gusobanura iyi
nsanganyamatsiko yo kuramya no guhimbaza Imana nyakuri icyo aricyo binyuze mu
biganiro bibera muri iki giterane ".
Benjamin Dube uri i Kigali, yavutse kuwa 23/01/1962. Yashakanye na Thabile Dube bafitanye abana bane: Buhle Dube, Mthokozisi Dube, Sihle Dube na Mangi Dube. Ni umuramyi akaba n'umupasiteri uyobora High Praise Centre muri Voslorus mu Burasirazuba bwa Johannesburg. Akunzwe mu ndirimbo "He keeps on doing", "Yiwo Lawa Amandla", "Ngiyakuthanda" n'izindi.
Women Foundation Ministries ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe n’Intumwa y'Imana Alice Mignonne Kabera Umunezero mu 2006 ndetse kugeza uyu munsi akaba ari we uwuyoboye. Uyu muryango uzwi mu bikorwa bitandukanye bishingiye ku myemerere birimo kubaka umuryango nyarwanda binyuze mu mugore.
Women Foundation Ministries iri mu giterane ngarukamwaka cy'iminsi 7 cyo kuramya Imana
Umuyobozi wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera yashimye Imana ikomeje kongera umubare w'abaramyi mu Rwanda
Bishop Benjamin Dube yahaye impano z'ibitabo bibiri Apostle Mignonne Kabera
Ni ibitabo bikubiyemo urugendo Bishop Benjamin Dube yabanyemo na Kristo
Bishop Benjamin Dube ukomoka muri Afurika y'Epfo yigishije abitabiriye iki giterane uko bakwiye kuramya by'ukuri
Yatangaje ko nta muntu wumva ko arenze wabasha kuramya Imana by'ukuri
Yasobanuye ko kuramya atari ukuririmba gusa nk'uko benshi babizi, avuga ko bireba buri wese waremwe n'Imana
Wari umwanya mwiza wo kongera kwegerana n'Imana
Gaby Kamanzi ari mu baramyi bakomeye bari bitabiriye iki giterane
Aime Uwimana yari ahari
Rene Patrick
Iki giterane cyitwa '7 Days of Worship' kiba buri mwaka