Iyi serivisi nshya ya Kwetu eSIM ituma umuntu agura internet yo gukoresha mu rugendo mbere yo guhaguruka, hanyuma akayikoresha mu gihe kitarenze umunota umwe. Nta SIM Card isanzwe ukenera guhinduranya, nta gikoresho cyo gukuramo SIM uba ugomba gutwara, kandi nta mirongo miremire yo gutegereza ku maduka yo ku bibuga by’indege.
Uhitamo igihugu ugiye gutemberamo, ukishyura, ugasikana QR Code cyangwa ukinjizamo code uhabwa, ubundi ugahita ubona internet mu bihugu birenga 190. Kimwe mu bituma Kwetu eSIM itandukana n’izindi serivisi ni uburyo yorohereza Abanyafurika, cyane cyane abakoresha uburyo bwo kwishyura bwabo busanzwe.
Abanya-Kenya bashobora kwishyura bakoresheje M-Pesa binyuze muri STK Push. Iyi serivisi kandi yemera amakarita yo kwishyuriraho ndetse n’ubundi buryo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile Money.
Ibi bituma Kwetu eSIM iba uburyo bworoshye ku bagenzi bashaka gukomeza gukoresha internet yabo mu gihe bari mu mahanga, batiriwe bahangayikishwa no gushaka SIM Card nshya cyangwa kwishyura 'roaming' ihenze.
Wibagiwe kugura internet mbere yo gukora urugendo?
Nta kibazo. Niba internet yawe yashize uri mu mahanga, ushobora guhita wongera kuyigura (top up) ukoresheje porogaramu ya Kwetu eSIM, nta kongera gushyiramo indi eSIM.
Ku bantu bakora ingendo bari kumwe n’imiryango cyangwa inshuti, Kwetu eSIM itanga n’uburyo bwo kugurira undi muntu eSIM nk’impano, ukayimwoherereza mbere y’uko atangira urugendo.
Kwetu eSIM ikora kuri telefoni za iPhone na Android, kandi porogaramu yayo ishyigikira indimi nyinshi kugira ngo ikoreshwe n’abagenzi baturuka mu bice bitandukanye by’isi.
Mu gihe ingendo zo mu mahanga zikomeje kwiyongera kubera akazi, ubukerarugendo n’amashuri, Kwetu eSIM ni uburyo bworoshye bwo gukoresha internet uri mu mahanga, wirinda ibiciro biri hejuru bya 'roaming' ndetse n’ingorane zo gushaka SIM Card yo mu gihugu wagezemo.
Nta SIM Card. Nta mpungenge za internet. Ugera aho ujya ugahita ubona internet.
Porogaramu ya Kwetu eSIM ubu iboneka kuri Apple Store na Google Play, mu gihe gahunda za internet z’urugendo zishobora no kugurwa binyuze ku rubuga rwa www.kwetuesim.com.



Nta SIM Card ufite? Nta kibazo! Kwetu eSIM iragufasha kubona internet mu bihugu birenga 190
