Mu kiganiro aherutse
kugirana na The Stanley Agu Show,
Ruger yavuze ko yifuzaga kuba yaramenye kare ko muri uru ruganda rwa muzika nta
nshuti nyakuri zihaba.
Ati:"Ikintu kimwe nifuza kuba naramenye kare
ni uko nta muntu uba inshuti yawe mu ruganda rwa muzika. Ibirenze ushobora
kugira ni inshuti nyazo nk'ebyiri, ziba zihagaze ku ruhande rwawe, zifuza ko utera
imbere, ndetse n’igihe ibintu bitagenda neza zikaba hamwe nawe, zikagerageza ko uhora umeze neza. Ni ibyo gusa."
Ruger yakomeje avuga ko
imibanire hagati y’abahanzi n’abandi bakorana muri uru ruganda iba ishingiye ku
nyungu, aho umuntu aba agufiteho inyungu runaka, ariko igihe iyo nyungu
ihindutse cyangwa irangiye, benshi bahindura imyitwarire.
Ati:"Byose ni ubucuruzi. Ntawe ukwitayeho
by’ukuri. Bamenyana nawe kuko icyo gihe hari icyo ushobora gutanga. Ariko igihe
bikugoye, benshi barahinduka. Uzabyibuke, inshuti nyazo ushobora kugira muri
uru ruganda zishobora kuba ebyiri, rimwe na rimwe imwe, cyangwa
ntinahabe."
Ruger (izina yahawe na
D’Prince wavumbuye impano ye) ni umusore uhagaze bwuma mu muziki cyane ko ari
mu bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.
Ruger yazamutse cyane mu
muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri
sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ’Jonzing World Record’.