Ni inkuru yakuruye benshi,
by’umwihariko ku bakurikiranira hafi ubuzima bw’abahanzi nyarwanda, kuko
Ishimwe Vestine ari umwe mu baririmbyi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki
wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14
Nzeri 2026, InyaRwanda yatangaje ko ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro habereye Inama
Ntegura Rukiko yahuje impande zombi, mu rwego rwo gutegura iburanisha
ry’urubanza rwa gatanya rurebana na Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa
Ouedraogo.
Muri iyi nama, Ishimwe Vestine yari
ahagarariwe n’umunyamategeko we, mu gihe Idrissa Ouedraogo yari ahagarariwe
n’ikigo cy’abanyamategeko “Platinum Advocates Ltd.”
Ishimwe Vestine na Idrissa
Ouedraogo biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko, ariko nyuma
y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi icyenda, umwe muri bo atangira inzira yo
gusaba ko uwo mubano urangira.
Ishimwe Vestine, usanzwe abarizwa
muri Canada muri iki gihe, ni we watanze ikirego asaba gatanya.
Binyuze ku ruhande rwa Idrissa,
InyaRwanda yamenye ko uyu muhanzikazi yagaragaje impamvu ebyiri avuga ko
zatumye afata icyemezo cyo gusaba gatanya.
Imwe muri zo ni ibyo asobanura
nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho ashinja umugabo we kumukorera ihohoterwa
rishingiye ku gitsina (Sexual Harrassment).
Indi mpamvu yagaragaje ni uko ngo
umugabo we yari afite abandi bagore babiri muri Burkina Faso atigeze amubwira
mbere.
Ibi ni ibyagaragajwe na Vestine mu
kirego cye; ku rundi ruhande, Idrissa Ouedraogo n’abamwunganira bagaragaza ko
ibibazo biri hagati y’abashakanye bidakwiriye gukemurwa binyuze muri gatanya.
Bityo, kugeza ubu, ibyo impande
zombi zivuga biri mu bigomba gusuzumwa mu rubanza, aho urukiko ruzumva impande
zombi mbere yo gufata icyemezo.
Kugira
abagore benshi muri Burkina Faso biremewe?
Kimwe mu byagaragajwe muri dosiye
ni ikibazo cy’abagore benshi Vestine avuga ko umugabo we yari afite muri
Burkina Faso.
Burkina Faso ni kimwe mu bihugu aho
gushaka abagore benshi byigeze kwemerwa mu mategeko, ariko bikaba bigomba
gukorwa hakurikijwe uburyo bwateganyijwe n’amategeko.
Mu gihe abagiye gushakana bahisemo
kubana mu buryo bw’abagore benshi, umugabo ashobora kugira abagore barenze
umwe, ariko iyo gahunda ikaba igomba kuba yaratoranyijwe mu buryo bwemewe
n’amategeko mu gihe cyo gushyingiranwa.
Ni yo mpamvu ikibazo cy’uko umuntu
yaba yarashakanye n’undi muntu mbere cyangwa afite undi mubano wemewe
n’amategeko gishobora kugira ibisobanuro byihariye bitewe n’uko ubukwe bwabaye
ndetse n’amasezerano abashakanye bagiranye.
Ku rundi ruhande, kuba amategeko
y’igihugu runaka yemera abagore benshi ubwabyo ntibihita bivuga ko buri mugabo
wese wo muri icyo gihugu aba afite uburenganzira bwo kubikora uko yishakiye.
Hari amabwiriza n’amahitamo agomba kubahirizwa mu gihe cyo gushyingirwa.
Nta
mitungo, nta n’indezo yasabye
Ikindi kintu cyihariye kiri muri
dosiye ya gatanya ya Ishimwe Vestine ni ibyo yasabye ku bijyanye n’imitungo
ndetse n’umwana babyaranye.
Ibi bivuze ko, mu byo yashyikirije
urukiko, atigeze asaba ko umugabo we amuha amafaranga y’indezo cyangwa ko
hagira umutungo runaka ugomba kugabanywa hagati yabo nk’igice cy’ikirego cye.
Urukiko ni rwo ruzagena ibizaba ku
ngingo zose zirebwa n’urubanza, rushingiye ku bimenyetso ndetse n’ibisobanuro
bizatangwa n’impande zombi.
Nubwo Inama Ntegura Rukiko yabaye,
ntabwo bivuze ko urukiko rwamaze gufata icyemezo kuri gatanya ya Ishimwe
Vestine na Idrissa Ouedraogo.
Iyi nama iba mu rwego rwo gutegura
uko urubanza ruzaburanishwa, mbere y’uko impande zombi zumvwa ku mizi y’ikibazo.
Biteganyijwe ko mu gihe urubanza
ruzatangira kuburanishwa mu mizi, buri ruhande ruzagira umwanya wo gusobanura
uko rubona ikibazo, gutanga ibimenyetso no gusubiza ku byo rushinjwa cyangwa
rushinjanya.
Kugeza icyo gihe, ibyo Ishimwe
Vestine ashinja umugabo we, ndetse n’ibisobanuro bitangwa n’uruhande rwa
Idrissa Ouedraogo, bikomeza kuba ibirego n’imyiregurire by’impande zombi
bitaracirwaho iteka.
Uko
umutungo ushobora kugabanywa ku bashakanye batandukanye
Itegeko rishya rigenga Abantu
n’Umuryango ryo mu 2024 ryazanye impinduka ku bashakanye bahisemo ivangamutungo
rusange, cyane cyane mu gihe batandukanye bataramara imyaka itanu babana. Izi
mpinduka zigamije gukumira abashobora gushyingiranwa bagamije inyungu
z’umutungo, nyuma y’igihe gito bagahita basaba gatanya.
Mu gihe umwe mu bashakanye abisabye
kandi bakaba bataramara imyaka itanu babana, urukiko rushobora gusuzuma impamvu
zatanzwe n’ibimenyetso bihari, rukemeza ko umutungo n’imyenda byabo
bitagomba kugabanywa ku buryo bungana, ni ukuvuga 50% kuri 50%.
Iyo urukiko rwemeje ko umutungo
utagabanywa ku buryo bungana, buri wese ahabwa igice gihwanye n’uruhare yagize
mu kuwubona cyangwa kuwushaka.
Muri iri gabana, urukiko ntirureba
gusa amafaranga cyangwa umutungo umwe mu bashakanye yaba yaratanze. N’imirimo
yo mu rugo idahabwa umushahara ishobora kubarwa nk’uruhare mu mutungo w’urugo.
Muri iyo mirimo harimo kurera abana, guteka, gukora isuku, kwita ku rugo no
kuyobora indi mirimo ya buri munsi y’urugo.
Bivuze ko, mu gihe urukiko rusuzuma uruhare rwa buri wese mu mutungo w’urugo, rushobora no kuzirikana umusanzu w’umwe mu bashakanye wagaragajwe binyuze mu mirimo yakoreye urugo nubwo atari yahabwa umushahara kuri iyo mirimo.

Mu byo Ishimwe Vestine yasabye muri gatanya ye na Idrissa, nta ndenzo, ndetse nta mitungo asaba

Ishimwe Vestine na Idrissa
Ouedraogo bari kwitegura kuzaburana urubanza rwa gatanya ruzabera mu Rukiko rw’Ibanze
rwa Kicukiro
KANDA HANO UBASHE KUMENYA IBYO VESTINE YASABYE MURI GATANYA NA IDRISSA
