Mu muziki nyarwanda, hari
imishinga imara imyaka itegerejwe, ariko uko igihe gihita kikarushaho kuba
ikintu gikomeye mu biganiro by’abakunzi b’umuziki. Muri iyo mishinga harimo
Album “Umutwaro” ya Tuff Gang, itsinda ry’abaraperi ryubatse izina rikomeye
muri Hip Hop nyarwanda.
Iyi Album imaze igihe ivugwa,
ku buryo bamwe mu bakunzi ba Hip Hop bayigereranya n’umushinga wategerejwe
igihe kirekire cyane. Buri uko umwe mu bagize Tuff Gang ahuye n’itangazamakuru,
ikibazo kijyanye n’igihe izasohokera cyongera kubazwa.
Nubwo gutegereza byabaye
birebire, P-Fla avuga ko nta mpamvu yo gukora ibintu bihubukiwe, kuko Tuff Gang
idakora umuziki ishingiye ku gitutu cy’abafana cyangwa ku gihe runaka.
P-Fla yavuze ko “Umutwaro”
atari umushinga watangiye ejo cyangwa ejo bundi, ahubwo ko inkomoko yawo
isubira mu gihe Tuff Gang yari ikiri hamwe na Jay Polly, umunyamuryango wayo
witabye Imana, ku wa 2 Neri 2021.
Ibi bituma iyi Album
idasanzwe ku bakunzi ba Tuff Gang, kuko izaba irimo ijwi rya Jay Polly, umwe mu
baraperi bagize uruhare runini mu kubaka no gukomeza Hip Hop nyarwanda.
Kuva Jay Polly yitabye Imana,
izina rye ryakomeje kugaruka mu biganiro byerekeranye na “Umutwaro”, cyane
cyane ku bijyanye n’indirimbo yakoranye n’abandi bari bagize Tuff Gang mbere
y’uko atabaruka.
Ni na kimwe mu bituma Album
itegerejwe atari gusa nk’umushinga mushya wa muzika, ahubwo nk’igice cy’amateka
ya Tuff Gang n’umurage wa Jay Polly mu muziki nyarwanda.
Mu bihe bitandukanye, Fireman
na we yagiye atanga amakuru ajyanye n’iyi Album, agaragaza ko izaba irimo
indirimbo Tuff Gang yakoranye n’abahanzi bakomeye.
Mu mazina yavuzwe harimo Bruce
Melodie ndetse na The Ben, abahanzi babiri bafite izina rikomeye mu muziki
nyarwanda.
Ibi byatumye amatsiko
y’abakunzi b’umuziki arushaho kwiyongera, kuko Album izaba ihuje imizi ya Hip
Hop ya Tuff Gang n’abahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda wo muri iki gihe.
Ariko ku rundi ruhande, P-Fla
asanga igikomeye atari amazina azaba ari kuri Album gusa, ahubwo ari umwimerere
w’umushinga wose.
Mu kiganiro na InyaRwanda,
P-Fla yavuze ko Album “Umutwaro” yamaze gukorwa, ndetse ko uko ayibona, nta
muraperi wo mu Rwanda ufite igihangano cyagereranywa na yo.
Ati “Nta muraperi n'umwe
ufite ikintu na kimwe gisa na Album ya Tuff Gang hano hanze kugeza uyu munsi.
N'ubwo twayisohora muri 2058, nta muntu ufite ikintu gisa na Album ya Tuff
Gang, ni izina ry'Imana yo mu ijuru.”
P-Fla avuga ko igihe Album
izasohokera atari cyo kintu cy’ingenzi kuri bo, kuko icy’ingenzi ari uko
umushinga wabo uhagaze neza kandi ukazasohoka igihe babona ko gikwiye.
Ati: “Rero, twayisohora uyu
mwaka, twayisohora umwaka utaha cyangwa se tukayisohora mu myaka 10 iri imbere
uhereye ubu ntacyo bintwaye.”
Aya magambo agaragaza uko
P-Fla abona ikibazo cy’igihe Album imaze itarasohoka. Mu gihe bamwe mu bafana
bashobora kubona ko gutinda bishobora gutuma umushinga utakaza agaciro, we
abona ko Album ya Tuff Gang idakwiye kugengwa n’igitutu cy’igihe.
P-Fla yakomeje avuga ko
amagambo ye ayafata nk’itangazo rigenewe abakunzi ba Tuff Gang n’abakomeza
kubabaza igihe Album izasohokera.
Ati: “Ibi ng'ibi ni
nk'itangazo. Mba ngirango mbabwire ngo hari igihe tuzaca impaka nshuti. Ntabwo
dukorera ku gitutu rwose.”
Ni imvugo ishobora kongera
uburemere ku gutegereza iyi Album, kuko P-Fla atari kuvuga gusa ko “Umutwaro”
izasohoka, ahubwo ari no gushimangira ko Tuff Gang iteganya kuyisohora ku gihe
cyayo, idahinduwe n’amajwi y’abayitegereje.
Hari impamvu nyinshi zituma
“Umutwaro” iba imwe mu mishinga y’umuziki nyarwanda ikomeje kuvugwa cyane.
Iya mbere ni amateka ya Tuff
Gang ubwaryo. Iri tsinda ryagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Hip Hop
nyarwanda, ndetse abarigize buri umwe afite amateka yihariye mu muziki.
Iya kabiri ni Jay Polly. Kuba
Album izaba irimo ijwi rye, nyuma y’imyaka itanu yitabye Imana, bituma uyu
mushinga uba n’ubundi buryo bwo gukomeza kumva umwe mu bahanzi bakunzwe cyane
mu mateka ya Hip Hop nyarwanda.
Iya gatatu ni amazina
y’abahanzi bazaba bayigaragaramo. Bruce Melodie na The Ben ni amazina afite
uburemere bukomeye mu muziki w’u Rwanda, bityo kuba ibikorwa byabo byarashyizwe
kuri Album ya Tuff Gang byatumye amatsiko arushaho kwiyongera.
Ikindi ni imyaka imaze ivugwa. “Umutwaro” ntabwo ari Album abantu batangiye kumva ejo. Ni umushinga umaze igihe mu biganiro, ndetse bamwe mu bafana bamaze kuwutegereza ku rwego rwo kuwugereranya n’ikintu kiza igihe kizagera.

P-Fla yatangaje ko nta
muraperi n’umwe ufite ibihangano bimeze nka Album ya Tuff Gang
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMURAPERI P-FLA
