Mu
butumwa yanyujije kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter), kuri uyu wa Kabiri
tariki 8 Nyakanga 2025, Mike Kayihura yavuze ko ayo masezerano yamubujije
gukora umuziki uko bikwiye, ndetse bigira ingaruka zikomeye kuri EP ye yise
“Zuba” yakuwemo ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Yagize
ati “Maze imyaka itatu ntasohora indirimbo bitewe n’amasezerano nasinye.
Natekerezaga ko azagura ibikorwa byanjye ariko ahubwo yangize imbohe. Byanteye
umunabi kuko nabonaga abantu bambeshya no kungusha. Ariko ubu nabivuyemo.
Indirimbo nshya ziri hafi. Murakoze kumba iruhande.”
Yakomeje
agira inama abandi bahanzi ati: “Si buri wese mukorana, mugenda hamwe cyangwa
muganira ku mishinga uba akwifuriza ibyiza. Menya ibya ngombwa mu rugendo
rwawe, ntube mu cyumba cy’indirimbo gusa. Soma byinshi. Jya ugaragara.
Gutsindwa ni byiza. Ni yo nzira yonyine yo kwiga no gukura. Ndifuza kuzakomeza
gusangiza abantu byinshi kuri uru rugendo vuba aha.
Mu
kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Mike Kayihura yavuze ko ayo
masezerano yayasinye agamije gukorana na “Management” atifuje kuvuga amazina,
ariko siko byagenze.
Ati
“Ni amasezerano nasinye mu myaka itatu ishize ntekereza ko hari ibikorwa twari
gukorana. Ntabwo nshaka kubivugaho birambuye ariko byambujije gukora ibyo
nagombaga gukora. Nta ndirimbo nashoboraga gusohora, ndetse na EP yanjye
bayikuraho. Ubu ndi gushaka uko nayigarura.”
Mike
yavuze ko yasinye ayo masezerano nta munyamategeko bari kumwe, ari nabyo
byamugizeho ingaruka z’igihe kirekire, ariko ubu ibintu biri kujya ku murongo.
Ati
“Ubu nditegura kuvuga kuri iki kibazo birambuye. Ariko icy’ingenzi ni uko ubu
byarangiye. Ngiye kongera gukora akazi. Icyo gihe nasinyaga nta munyamategeko
nari mfite, ariko ubu ndimo kugerageza gushyira ibintu ku murongo.”
Mike
Kayihura ari mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa R&B, Afro-Soul
n’undi muziki wumvikanamo ubuhanga buhanitse mu miririmbire n’iyandikire
y’indirimbo.
Guhura n’iki kibazo cy’amasezerano byabaye nk’aho bisubije inyuma urugendo rwe rwa muzika, ariko ubu yemeza ko yiteguye kugaruka ku mugaragaro.
Mike
Kayihura yatangaje ko yari amaze imyaka 3 adasohora indirimbo kubera
amasezerano yari yasinye
Mike
Kayihura yavuze ko nta munyamategeko yari afite ubwo yasinyaga ariya masezerano
na ‘Management’ bari bagiye gukorana
Mike
yavuze ko ariya masezerano yagize ingaruka kuri EP ye yise ‘Zuba’
Kayihura
yabwiye abahanzi kwitondera amasezerano bashyiraho umukono
MIKE KAYIHURA YAHERUKAGA GUSOHORA INDIRIMBO YITWA 'TUZA' MURI WERURWE 2022