Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Vatican News, iyi nama yateguwe n’Umuryango uharanira Umutekano n’Ubutwererane mu Burayi, OSCE, ugizwe n’ibihugu 57 byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru na Aziya yo hagati.
Pope Leo XIV yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge n’amatsinda y’abagizi ba nabi ari ingenzi cyane kuko bishyira mu kaga ejo hazaza h’imiryango n’ibihugu byinshi ku Isi. Yashimangiye ko kubahiriza amategeko, gukumira ibyaha no gutanga ubutabera bikwiye gukorana kugira ngo haboneke iterambere rirengera muntu muri byose.
Ati: “Nta muryango ushobora kugira ubutabera nyabwo mu gihe amategeko adakurikizwa. Nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu, kabone n’iyo baba bafite imbaraga cyangwa ububasha, ushobora kwiha uburenganzira bwo guhonyora agaciro n’uburenganzira bw’abandi.”
Papa Leo XIV yavuze kandi ko inzego z’umutekano n’abaturage bakwiye gufatanya mu gukumira ibyaha ariko hubahirizwa uburenganzira bwa muntu kuri bose.
Yanagarutse ku kamaro ko gufasha abantu babaswe n’ibiyobyabwenge, asaba ko habaho gahunda zibafasha kubona ubuvuzi, ubujyanama, no kwitabwaho ku bijyanye n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe ndetse no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Yavuze ko ubutabera budakwiye gushingira gusa ku bihano, ahubwo ko bukwiye no gufasha umuntu wishe amategeko kongera kwisanga muri sosiyete. Yanenze ibihano birimo igihano cy’urupfu, iyicarubozo n’ibindi bihano bihonyora ikiremwamuntu.
Yagaragaje kandi ko uburezi ari intwaro ikomeye mu gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje gukwirakwiza amakuru ayobya abaturage ku ngaruka zabyo.
Yasabye imiryango n’amashuri gufasha abana n’urubyiruko kumenya neza ingaruka mbi ibiyobyabwenge bigira ku buzima, ku mitekerereze no ku mibanire y’abantu.
Yashimiye inzego zishinzwe umutekano n’abacamanza bakora akazi ko kurwanya ibyaha by’imitwe y’abagizi ba nabi, anizeza ko Kiliziya Gatolika izakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye mu gufasha ababaye imbata y’ibiyobyabwenge no guteza imbere agaciro ka muntu.


Papa Leo yauze ko nta muntu ufite uburenganzira bwo guhonyora agaciro n’uburenganzira bw’abandi
