Nta muntu n'umwe ukomeye ku gihugu - Umutoza w'Amavubi kuri Hakim Sahabo na York ‎

Imikino - 05/06/2025 8:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Nta muntu n'umwe ukomeye ku gihugu - Umutoza w'Amavubi kuri Hakim Sahabo na York  ‎

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Adel Amrouche yavuze ko atishimiye kubona hari abakinnyi banze kujya gukinira igihugu ndetse ashimangira ko nta mukinnyi n'umwe ukomeye ku gihugu. ‎

‎Kuri uyu wa Kane saa Kumi n'imwe nibwo Amavubi arakina na Algeria mu mukino wa gicuti ukaba urabera kuri Stade Ghahid Hamlaoui.

‎Mbere y'uko uyu mukino ukinwa,Adel Amrouche yavuze ko iyi ari imyiteguro myiza ndetse ko yishimiye bamwe mu bakinnyi bagarutse mu ikipe y'Igihugu nyuma y'igihe kirekire.

‎Yagize ati: "Ni imyiteguro myiza y'ibihe biri imbere. Dufite abakinnyi bashya, Nishimiye  abakinnyi bamwe bagarutse mu ikipe yigihugu.  Ni imitekerereze myiza ku bakinnyi bamwe.Nibyo, turi kubaka ikipe y' ejo hazaza."

‎Yavuze ko atishimye bijyanye n'uko hari imyitwarire imwe n'imwe itari myiza ndetse ko nta n'umwe ukomeye kurusha igihugu. ‎‎Yagize ati"Ndamutse nkubwiye ko nishimiye byose, naba nkubeshya.  Ntabwo nishimye.

‎Aka ni akazi kacu ko kubihindura.  Tugiye guhindura gato kuko hariho imyitwarire imwe n'imwe.   Niba ushaka kuba mu ikipe y'igihugu ugomba kuba munsi y'iri bendera, ntabwo ari urwenya. ‎Iryo  bendera kuri aba bakinnyi riri ahangaha. Nta muntu n'umwe ukomeye ku gihugu".

‎Umutoza w'Amavubi yavuze ko abonye abakinnyi banze gukinira ikipe y'igihugu yumiwe ndetse ko akeneye umukinnyi ufite umutima. ‎‎Yagize ati: "Mbonye abakinnyi banze gukinira ikipe yigihugu, narumiwe.

‎Iyo mbonye abakinnyi bamwe bagiye mu kiruhuko bagasiba amateka yabo, bagasiba iki gihugu abo ntabwo ari inshuti yanjye.  Nta na rimwe, nta na rimwe. 

‎‎Ariko na none,iri bendera  ni rinini kuri njye kuruta aba bakinnyi bato bose.  Abantu bafite ubwenge buhagije bwo gusoma ibiri  hagati y'umurongo.   Ntabwo nishimye kuko naratengushywe. ‎Kubera ko ntabwo dukina n'ikipe y'igihugu cyane cyane iyo ndi hano."

‎Yavuze ko akurikiza politike ya Perezida Kagame aho utera imbere ariko ukagira ikinyabupfura ndetse ugakunda n'igihugu.

‎Yagize ati: "Mfite gahunda.  Nkurikiza politiki y'umuyobozi w'igihugu. Tera imbere ugire n'ikinyabupfura ndetse ukunde n'igihugu. Nkeneye umukinnyi ukiri muto ufite umutima. ‎Umukinnyi ushobora gukinira igihugu cye adasabye amafaranga".

‎Aha Adel Amrouche yagarukaga kuri Hakim Sahabo wahawe ubutumire bw'ikipe y'igihugu kuri iyi mikino ya gicuti na Algeria akavuga ko akeneye ikiruhuko . Hari kandi na Rafael York we wari wemeye kuza gusa ku munota wa nyuma ntiyitabire.

‎‎Uyu mutoza w'Amavubi yavuze ko abakinnyi bose bahamagawe bazahabwa amahirwe yo gukina, ashimangira ko gukina atari imyaka. Yavuze ko ushoboye ariwe uzajya uhabwa umwanya gukina hatitawe ngo akina mu yihe kipe.

Adel Amrouche yavuze ko yababajwe na bamwe mu bakinnyi banze kuza gukinira Amavubi 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...