Nta munoza, Nitwa patron,…Bimwe mu bihangano byibukirwa kuri Bizimana Loti wazize Jenoside – AMATEKA YE

Imyidagaduro - 12/04/2015 3:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Nta munoza, Nitwa patron,…Bimwe mu bihangano byibukirwa kuri Bizimana Loti wazize Jenoside – AMATEKA YE

Bizimana Loti ni umuhanzi wo hambere wamenyekanye cyane ndetse yamamara mu ndirimbo nka Nta munoza na Nitwa patron zamumenyekanishije cyane. Gusa uyu mugabo ni umwe mu banyarwanda basaga miliyoni bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tugarutse kuri amwe mu mateka ya Nyakwigendera Bizimana Lotti, yavukiye mu cyahoze ari perefigitura ya Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi ahitwa i Kirinda mu gace ko hafi ya Nkoto, akaba yaravutse mu mwaka w’1950, umuziki we uza kumenyekana cyane mu myaka ya za 90.

Uyu mugabo yari afite umwihariko mu miririmbire ye. Bizimana Loti yakoraga indirimbo ziganjemo gushyenga no gutebya ariko byuzuyemo impanuro ndetse n’ubuhanga buhanitse. Injyana ye nayo yari umwihariko kimwe mu byashimangira ubuhanga n’itandukaniro ku bihangano bye n’iby’abandi bahanzi.

Bizimana Loti

Yari umuhanzi ukundwa na benshi ndetse na n'ubu ukizirikanwa. Nta kabuza ko iyo nyakwigendera aza kuba akiriho hari umusanzu ukomeye aba atanga mu iterambere ry'umuziki nyarwanda w'ubu

Indirimbo nka 'Ntamunoza' na 'Nitwa Patron' aririmbamo ngo "Nsigaye ndi umuzungu, nsigaye nitwa patoro” n’izindi zirimo iby’iwacu, Cyabitama, Rwamukibatsi, ni zimwe mu zitazapfa kwibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda, ni impano ikomeye umuziki w’u Rwanda wabuze, kugeza n’ubu uzumvise yumvamo umwihariko n’injyana nyamara n’ubutumwa butagira uko busa.

Bizimana Loti yari umwarimu dore ko yari yararangije muri Kaminuza mu ishami ry’uburezi. Bamwe mu bo yigishije bamaze kuba abasaza, batangaza ko bakundaga ukuntu yabasetsaga cyane, bitewe n’indirimbo ze, ndetse bamwe iyo bumvise nk’indirimbo ye amarira arisuka kubera ukuntu bamukundaga. Bahamya ko uyu muhanzi yari umugabo w’igikundiro ukunda igihugu ndetse w’umunyamujyi, wangaga akarengane ako ariko kose, ikindi cyamurangaga yakundaga ukuri.

Bizimana Loti

Nyakwigendera Bizimana Loti. We n'umuryango we wose(Umugore n'abana be babiri), biciwe aho yaratuye mu rugo mu Nyakabanda bajugunywa mu musarane

Akiri muto yakundaga muzika cyane, ahanini yabikomoraga mu muryango wabo habagamo umuhanzi witwaga Rumarana, yaje guhimba injyana ayita “ikibatsi”. Nyakwigendera Bizimana Lotti yishwe afite imyaka 45y’amavuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiciwe hamwe n’umugore we n’abana be babiri.

Mu basigaye bo mu muryango wa Bizimana Loti harimo murumuna we Prof. Malonga Pacifique wamenyekanye cyane ubwo yigishaga igiswahili kuri Televiziyo Rwanda, ari nawe ukunze gutangaza amakuru menshi kuri uyu muhanzi ndetse akaba ariwe ufite ububasha ku bihangano bye byose yasize.

Malonga

Prof. Malonga Pacifique, murumuna wa Bizimana Loti

Umwaka ushize wa 2014, nyuma y’imyaka 20 atabarutse, abo mu muryango we bakusanyije ibihangano bye bategura igitaramo cy’umwihariko cyo kumwibuka no kumurikira abakunzi be ibyo bihangano. Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Prof. Malonga Pacifique ari nawe icyo gihe wafashe iya mbere muri iki gikorwa yadutangarije ko hari hashize igihe kinini umuryango wa Loti ndetse n’inshuti ze batekereza gukora iki gikorwa bigahora mu mishinga ariko bishimira ko mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 20 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi babashije kugera kuri icyo gikorwa.

Bizi

Igifuniko cy'inyuma cya album 'Nitwa patron' yamuritswe mu 2014

Mu bihangano bye byamuritswe icyo gihe ndetse n’ubu bikaba bishobora kuboneka kuwabyifuza wese, harimo album y’indirimbo ze zigera ku 10 yitiriye indirimbo ‘Nitwa patron’, hanamuritswe kandi na DVD igaragaza igitaramo uyu muhanzi yari yakoreye i Paris mu Bufaransa mbere gato y’uko azira Jenoside. Umuryango n’inshuti za Bizimana Lotti zikaba zarateguyr icyo gikorwa ndetse babishyira mu bikorwa mu rwego rwo gusubiza uyu mugabo agaciro yambuwe no guharanira ko ibihangano bye nk'umurage yasize ku isi bitazibagirana.

Reba indirimbo 'Nitwa patron', isubirwamo na Ras Kayaga ubwo hibukwaga abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umva hano indirimbo 'Iby'iwacu' ya Bizimana Loti

Nizeyimana Selemani

 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...