Nta mukinnyi uzongera kwambara nimero 20 muri Liverpool mu guha icyubahiro Diogo Jota

Imikino - 12/07/2025 3:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Nta mukinnyi uzongera kwambara nimero 20 muri Liverpool mu guha icyubahiro Diogo Jota

Ikipe ya Liverpool yatangaje ko igiye guhagarika burundu gukoresha nimero 20 yambarwaga na Diogo Jota, mu rwego rwo kumuha icyubahiro nyuma y’uko atabarutse mu mpanuka y’imodoka hamwe n’umuvandimwe we Andre Silva.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubuyobozi bwa Liverpool bugiranye ibiganiro n’umugore wa Jota, Rute Cardoso, hamwe n’umuryango we. Ibi bivuze ko uyu mukinnyi mpuzamahanga azahora ari nimero 20 ya Liverpool kabone n’ubwo yamaze kwitaba Imana.

Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze, ryavuze ko iyo nimero izahagarikwa ku nzego zose z’ikipe, harimo ikipe y’abagore ndetse n’amashami y’ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru.

Bagize bati: “Ni uburyo bwo guha agaciro uruhare runini rw’umusore wacu ukomoka muri Portugal, rwafashije Liverpool mu ntsinzi zayo mu myaka itanu ishize, ariko kandi no kumwibuka uruhare yagize ku nshuti ze, abakinnyi bagenzi be n’abafana ndetse n’umubano ukomeye yabashije kubaka nabo.”

Diogo Jota yinjiye muri Liverpool mu 2020 avuye muri Wolverhampton Wanderers, aho yayitsindiye ibitego 65 mu mikino 182 yakiniye iyi kipe. Yagize uruhare rukomeye mu gutwara FA Cup na Carabao Cup mu 2022, ndetse na Carabao Cup ya 2024. Yanabaye umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona ya Premier League mu mwaka ushize, ari na cyo cya 20 iyi kipe itwaye mu mateka yayo.

Nimero 20 izahora ari iya Diego Jota mu mateka ya Liverpool

Kuri uyu wa Gatanu saa mbili n’iminota 20 z’ijoro (20:20 BST), Liverpool yashyize video ku mbuga nkoranyambaga ifite ubutumwa bugira buti "Forever our number 20" (azahora ari nimero 20 yacu).

Michael Edwards, ukuriye ishami ry’umupira muri Fenway Sports Group yagize ati: “Twese twari tuzi uburyo abafana bacu bumva Jota, kandi natwe twumva kimwe n’abandi. Ni yo mpamvu twafashe umwanya wo kugisha inama Rute n’umuryango we, kandi twabanje kubamenyesha mbere y’uko dutangaza iki cyemezo. Ibi ni ubwa mbere mu mateka ya Liverpool hakozwe igikorwa nk’iki, bityo dushobora kuvuga ko ari icyubahiro kidasanzwe ku muntu udasanzwe. Guhagarika iyi nimero bivuze ko ihora mu mitima yacu kandi ko Jota atazibagirana.”

Diogo Jota na murumuna we Andre Silva baguye mu mpanuka ubwo Lamborghini barimo yavaga mu muhanda bitewe no guturika kw’ipine, ubwo bari barimo bagerageza kunyura ku yindi modoka hafi saa sita n’igice z’ijoro (00:30) ku wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025.

Jota yari agarutse i Liverpool yitegura imyitozo ya mbere y’umwaka utaha w’imikino ariko kubera ko yari aherutse kubagwa byoroheje, abaganga bari bamugiriye inama yo kutagenda mu ndege, ahitamo gukoresha imodoka n’ubwato.

Imihango yo kubashyingura yabereye mu mujyi wa Gondomar bavukamo ku wa Gatandatu ushize, aho Liverpool yohereje intumwa nyinshi z’abakozi bayo n’abakinnyi.

Rute Cardoso n’umuryango basuye Anfield

Kuri uyu wa Gatanu abakinnyi n'abakozi ba Liverpool bibutse Diego Jota 

Umugore wa Jota nawe yari ahari ku kibuga cya Liverpool mu kwibuka umukunzi we

Umugore wa Jota, Rute Cardoso, hamwe n’abandi bagize umuryango we, basuye Stade ya Anfield ku wa Gatanu, hamwe n’abakinnyi ba Liverpool n’abatoza babo, bose bahakorera ibikorwa byo kwibuka Jota n’umuvandimwe we.

Cardoso wari umaze iminsi 11 gusa ashyingiranwe na Jota mbere y’impanuka, yagaragaye atwaye indabo ubwo yanyuraga imbere y’aho abantu benshi basize ubutumwa n’indabyo mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Liverpool izakina umukino wayo wa mbere nyuma y’urupfu rwa Jota kuri iki Cyumweru, aho izacakirana na Preston North End mu mukino wa gicuti utegura umwaka mushya, uzabera kuri Deepdale Stadium. Hazaba harimo ibikorwa binyuranye byo kumwibuka ndetse hanabeho umutota wo kwibuka mbere y’uko umukino utangira.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...