Nta muhanzi nyarwanda urimo! Abahanzi 10 bakize cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu 2026

Imyidagaduro - 25/04/2026 2:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Nta muhanzi nyarwanda urimo! Abahanzi 10 bakize cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu 2026

Mu gihe umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba ukomeje gutera imbere no kwaguka ku rwego mpuzamahanga, hatangajwe urutonde rw’abahanzi 10 bakize cyane muri aka karere mu mwaka wa 2026. Icyatunguranye kuri benshi ni uko nta muhanzi nyarwanda n’umwe uri kuri uru rutonde, nubwo u Rwanda rufite abahanzi benshi bagaragaza imbaraga mu muziki.

Uru rutonde rwakozwe n'ikinyamakuru TUKO cyo muri Kenya, rugaragaza ko abahanzi bo muri Tanzania, Kenya na Uganda ari bo bakomeje kwiharira isoko, cyane cyane abahanzi baririmba injyana ya Bongo Flava ikomeje kuyobora mu karere.

Ku mwanya wa mbere haza Diamond Platnumz wo muri Tanzania, ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 10 z’amadolari [ararenga Miliyari 14 z'amafaranga y'u Rwanda].

Uyu muhanzi azwiho kuba atunze ibikorwa byinshi birimo inzu itunganya umuziki ya Wasafi ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye, ibintu byamufashije kugera ku rwego rwo hejuru mu bukire.

Ku mwanya wa kabiri haza Akothee wo muri Kenya, na we ufite miliyoni 10 z’amadolari, aho ibikorwa bye bitagarukira ku muziki gusa ahubwo anafite ubucuruzi butandukanye burimo ingendo z’ubukerarugendo ndetse n’imitungo itimukanwa.

Ku mwanya wa gatatu ni Harmonize ufite miliyoni 6.8 z’amadolari, akurikirwa na Jose Chameleone ufite miliyoni 6 z’amadolari, ndetse na Bobi Wine ufite miliyoni 5 z’amadolari, uretse kuba ari umuhanzi akaba n’umunyapolitiki ukomeye muri Uganda.

Abandi bakurikiraho ni Jaguar ufite miliyoni 4.5 z’amadolari, Ali Kiba ufite miliyoni 4 z'amadorali, Lady Jaydee ufite miliyoni 3.9 z'amadorali, Khaligraph Jones ufite miliyoni $3.8 ndetse na Bebe Cool usoza uru rutonde n’umutungo wa miliyoni 2.6 z’amadolari.

Iyi mibare igaragaza ko abahanzi bo muri Tanzania bafite umwanya munini kuri uru rutonde, bigaragaza imbaraga z’ikorwa ry’umuziki wabo n’uko bashoboye kuwubyaza umusaruro mu buryo bw’ubucuruzi.

Nubwo nta muhanzi nyarwanda uri kuri uru rutonde, ntibivuze ko u Rwanda rudafite abahanzi bakomeye. Ahubwo bigaragaza ko hakiri urugendo mu kubaka uruganda rw’umuziki rufite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rw’akarere no ku isi, cyane cyane mu bijyanye no gushora imari, kwamamaza no kugera ku masoko mpuzamahanga.

Mu bahanzi bo mu Rwanda bakize cyane bijyanye n'ibikorwa byabo bwite yaba iby'ubushabitsi bagiye bitangariza ndetse n'ibiba bisanzwe bizwi n'abantu babo ba hafi, barimo Bruce Melodie, The Ben, Israel Mbonyi, Knowless Butera, Riderman, King James, Tom Close, Aline Gahongayire n'abandi. Icyakora muri aba bose, nta n'umwe waje ku rutonde rwa TUKO.

Uru rutonde rw'abahanzi bakize cyane muri East Africa mu mwaka wa 2026, rugaragaza ko umuziki atakiri impano gusa, ahubwo wahindutse ubucuruzi bukomeye bushobora kuzamura abahanzi bakagera ku rwego rw’ubukire buhambaye, igihe bawukoresheje neza bakawubyaza umusaruro.

Ku rwego rwa Africa, umuhanzi ukize kurusha abandi ni Youssou N'Dour wo muri Senegal ufite Miliyoni $145, agakurikirwa na Davido wo muri Nigeria ufite Miliyoni $100, Black Coffee wa South Africa utunze miliyoni $84, Akon wa Senegal utunze Miliyini $50 ndetse na D'banj wa Nigeria ufite umutungo ungana na Miliyoni 40 z'amadorali.

Diamond ayoboye urutonde rw'abahanzi 10 bakize cyane muri Afrika y'Iburasirazuba


Hatangajwe urutonde rw’abahanzi 10 bakize cyane muri aka karere mu mwaka wa 2026 rutariho umuhanzi nyarwanda n'umwe

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...