Nta mugore ukwiye kubwirwa imyambaro yemerewe kwambara - Uwicyeza Pamela

Imyidagaduro - 30/08/2026 9:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Nta mugore ukwiye kubwirwa imyambaro yemerewe kwambara - Uwicyeza Pamela

Uwicyeza Pamella umugore wa Mugisha Benjamin [The Ben] ntabwo yumva ukuntu umugore abwirwa imyambaro yemerewe kwambara cyangwa iyo atemerewe.

Ni mu butumwa burebure yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience” abakobwa bari bambaye imyambaro igaragaza imiterere ya bimwe mu bice by'umubiri wabbatemererwaga kwinjira.

Pamela yavuze ko umubiri w’umugore udakwiye kuba urwitwazo rwo kumugenzura. Ati: ”Umubiri w’umugore ntukwiye kuba urwitwazo rwo kumugenzura.

Nta mugore ukwiye kubwirwa imyambaro yemerewe kwambara cyangwa itamwemerewe kwambara. Nta n’umwe ukwiye gukorerwa ihohoterwa, gutukwa, gukozwa isoni cyangwa guterwa ubwoba kubera imyambaro ye.”

Yakomeje agira ati: ”Dushobora kubaha umuco n’indangagaciro zacu, ariko ibyo ntibigomba gukoreshwa mu kugenzura cyangwa guhana abagore hashingiwe ku myambarire yabo.

Reka turinde abagore, aho kubahana. Ibyo umugore ahitamo kwambara ntibigomba na rimwe kuba impamvu yo kumwambura icyubahiro cyangwa kumufata nabi.”

Yavuze ko kwambara mu buryo bwiyubashye ari amahitamo y’umuntu. Ati: ”Kwambara mu buryo bwiyubashye ni amahitamo y’umuntu, ntabwo ari ikintu umuntu agomba guhatirwa kubahiriza binyuze mu bwoba cyangwa ihohoterwa. 

Iyo imyambaro ihindutse urwitwazo rwo guhohotera umugore, tuba dushyigikiye ibitagomba gushyigikirwa kandi tugacecekesha abakeneye kuvugirwa. Turinde abagore. Buri gihe, icyubahiro, umutekano n’ubwisanzure bw’umugore ntibigomba na rimwe kuba ibintu bigibwaho impaka”.

Uwicyeza Pamella ntabwo yumva ukuntu umugore abwirwa imyambaro yemerewe kwambara cyangwa iyo atemerewe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...