Déborah Djema yambuwe ikamba nyuma
yo kwanga gushyira umukono ku masezerano ateganywa n’irushanwa, aho we yasabaga
ko yahindurwa, ariko abategura bamubera ibamba bavuga ko badashobora guhindura
ibintu ku nyungu ze bwite.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, abategura
Miss Universe DR Congo batangaje ko Dorcas Dienda Kasinde ari we wahise
asimbura Déborah Djema, bityo akaba ari we uzaserukira iki gihugu mu Ugushyingo
2025, ubwo Miss Universe izabera muri Thailand.
Igitangaje kuri benshi ni uko
batatanze ikamba ku bakobwa bari batsindiye amakamba muri iri rushanwa mbere,
nk’igisonga cya mbere, cyangwa se icya Kabiri, ahubwo bahisemo Dorcas usanzwe
azwi mu marushanwa mpuzamahanga.
Uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss Africa DR Congo na Miss Calabar mu 2018, ndetse yagiye yitabira n’andi marushanwa atandukanye, nubwo rimwe na rimwe yaviragamo hagati.
Dorcas Dienda Kasinde ni we ugiye guhagararira RDC muri Miss Universe 2025 nyuma yo gusimbura Déborah Djema
Deborah wari wambitswe ikamba rya Miss Universe 2025 yasimbuwe nyuma yo kwanga gusinya amasezerano