Nta magambo: Freddy Don yatangiye kurotora inzozi ze zo kugeza muzika ye ku rwego mpuzamahanga

Imyidagaduro - 18/03/2026 9:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Nta magambo: Freddy Don yatangiye kurotora inzozi ze zo kugeza muzika ye ku rwego mpuzamahanga

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Freddy Don [Ndiho Freddy], yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nta Magambo”, yuje ubutumwa butangarira Imana ku byiza ikorera ubwoko bwayo. Ni indirimbo nziza mu miririmbire n'imicurangire ikaba igaragaza ko ari mu murongo mwiza wo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Freddy Don yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Nta magambo" ivuga ku gutangarira Imana "ku byiza ihora idukorera tudakwiriye" Yakozwe na producer Justin (Flex music) mu buryo bw'amajwi, mu gihe amashusho yayo yakozwe na RAc media entertainment ikorera Vancouver murin Canada.

Uyu muhanzi uhimbaza Imana mu njyana ya Afrobeat, Reggae n'izindi zikunzwe cyane n'urubyiruko, yavuze ko afite izindi ndirimbo yiteguye gushyira hanze mu bihe biri imbere. Ati: "Gusa mfite indirimbo 4 zimaze kurangira z'amajwi nitegura gushyira hanze, n'amashusho yazo mu minsi iri imbere. Zakozwe na Producer MOK Vybe aka Babou Melo".

Freddy Don avuga ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari ku rwego mpuzamahanga mu muziki usingiza Imana. Ati: "Nzaba ndi ku rwego rurenze urwo ndiho ubu mu miririmbire, mu mashusho meza ndetse nzaba ndi ku rwego mpuzamahanga kuko natangiye gutumirwa mu bitaramo bikomeye".

Ni urugendo avuga ko ageze kure dore ko aherutse kwitabira Iserukiramuco mpuzamahanga ryabaye tariki ya 7/7/2024 "igitaramo cyitwa 'Swahil Festival', kiri Gospel na Secure Mix", akaba yarahuriye ku rubyiniro na Rayvan, Jose Chameleone, Mbosso, gusa "nishimiye ko ngiye guhagararira umuziki wa Gospel muri icyo gitaramo".

Tariki 7 Mata 2024 Freddy Don yakoreye igitaramo muri Vancouver muri Canada aho yari ari kumwe n'abaramyi barimo Mc Mugisha, Christopher, Yves Rwagasore, Sonrise Worship Team na Seattle Worship Team Ministry. Ibitaramo bye n'ibyo atumirwamo hamwe n'indirimbo ze zihimbitse, ni intambwe nziza igana ku ndoto ze zo kogeza Yesu mu mahanga.

Freddy Don yatangiye umuziki ku giti cye mu 2013 ahera ku ndirimbo "Hoziana" yakoranye na Diane wamamaye muri True Promises. Mu 2016 ni bwo yashyize hanze album ye ya mbere. Yahataniye ibihembo bitandukanye harimo Groove Award inshuro eshatu na Maranatha Awards yo Kenya.

Ari mu baramyi baharaniye iterambere rya Gospel kuva kera. Mu myaka irenga 10 amaze mu muziki mu njyana ya Afrobeat, yakoze indirimbo zitandukanye nka "Oh my heart", "I am a soldier" (Ndi ingabo ya Yesu) yatumbagije izina rye akaba yarayikoranye na Gisa cy'Inganzo.

Freddy Don afite indirimbo zirenga 10, zirimo izo yagiye akorana n'abandi bahanzi bakomeye muri Afrika y'Iburasirazuba nka Guardian Angel wo muri Kenya bakoranye iyitwa "Iri kumwe natwe", Redemption nawe wo muri Kenya bakoranye "Let me dance for you", n'abandi.

Freddy Don arangamiye kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi, no kwegukana ibihembo mpuzamahanga

REBA INDIRIMBO NSHYA "NTA MAGAMBO" YA FREDDY DON




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...