Nta kivugo kiri mu kunywa inzoga nyinshi – Minisitiri Habimana ku rubyiruko rwitabiriye igitaramo "I Nyanza Twataramye"

Amakuru ku Rwanda - 08/08/2026 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Nta kivugo kiri mu kunywa inzoga nyinshi – Minisitiri Habimana ku rubyiruko rwitabiriye igitaramo "I Nyanza Twataramye"

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza ubumwe, gukunda umurimo no kwigira, anasaba by’umwihariko urubyiruko kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zishobora kubangamira ubuzima n’iterambere myiza byabo.

Ibi yabigarutseho kuri wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, aho yari Umushyitsi Mukuru mu gitaramo ndangamuco “I Nyanza Twataramye XII”, cyabereye ku Ngoro y’Abami mu Rukari, mu Karere ka Nyanza, mu rwego rwo kwizihiza Umuganura.

Iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya 12, cyari kigamije gusigasira umuco Nyarwanda, kuwutoza abakiri bato no guhuza Abanyarwanda mu kwishimira ibyagezweho no gutekereza ku cyakorwa kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Habimana yibanze ku nsanganyamatsiko y’Umuganura w’uyu mwaka igira iti: “Umuganura ni isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Yavuze ko kwizihiza Umuganura bigamije gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda, guhugukira ibikorwa bituma igihugu kigira ubushobozi bwo kwigira, kwihesha agaciro no gukomeza kurangwa n’ubudaheranwa.

Ati: “Kwizihiza Umuganura bigamije kurushaho kunga ubumwe, guhugukira ubumwe kugira ngo turusheho kwigira tudategereje akimuhana, tukihesha agaciro ndetse no gukomeza kurangwa n’ubudaheranwa mu byo dukora.”

Minisitiri Habimana yavuze ko Umuganura ukwiye kuba umwanya wo gusabana no kwishimira ibyiza Abanyarwanda bagezeho, ariko ukaba n’umwanya wo kongera gutekereza ku ndangagaciro bakwiye kugenderaho mu rugendo rw’iterambere.

Yashimiye Akarere ka Nyanza uruhare kagira mu gusigasira umuco Nyarwanda, avuga ko “I Nyanza Twataramye” ari umwihariko w’aka karere ndetse ko ibikorwa nk’ibi bifasha Abanyarwanda kurushaho kumenya no gukunda umurage wabo.

Ati: “Uyu munsi twaje kwifatanya muri iki gitaramo cy’Umuganura kubera ko ari umwihariko w’Akarere ka Nyanza. Ni umwihariko w’Akarere ka Nyanza ndetse ni uruhare mugira mu guteza imbere umuco wacu.”

Yavuze ko kwifatanya n’Abanyenyanza ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange ari uburyo bwo gushimangira ubumwe no kwishimira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.

Ati: “Ni umwanya rero wo gusabana no kurushaho gusigasira indangagaciro z’umuco wacu, cyane cyane izo dusanga mu Muganu­ra, cyane cyane ubumwe, kwigira, ubudaheranwa, ubupfura, gukunda igihugu no gukunda umurimo.”

Minisitiri Habimana yavuze ko mu gihe u Rwanda rukomeje kwihuta mu iterambere, hakwiye gukomeza kwitabwa ku bintu bishobora kurudindiza, cyane cyane ibibangamira urubyiruko.

Yagaragaje ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, urugomo, ubunebwe no gutakaza umwanya mu bikorwa bidafite umumaro nk’ingeso zigomba kurwanywa. Ati: “Hari ibintu bitandukanye tugomba guhora tuzirikana kugira ngo bitatudindiza muri urwo rugendo rw’iterambere."

"Hari ibihabanye n’indangagaciro zacu tugomba gukomeza kurwanya: ubunebwe, gutakaza umwanya mu birangaza, ingeso mbi nk’ubusinzi, urugomo, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bituma cyane cyane urubyiruko rwacu rwangirika, bikaba byarudindiza muri uru rugendo rwo kwiteza imbere turimo.”

Yasabye urubyiruko kwishimira umuco no kuwusigasira, ariko rukirinda ibikorwa bishobora kurwangiriza ubuzima cyangwa kurubuza kugera ku ntego zarwo.

Ati: “Ndagira ngo nsabe urubyiruko by’umwihariko, mu gihe tuzirikana umuco wacu, dutarama, twizihiza Umuganura, twirinde ibyadukerereza, bikatudindiza, bikatwangiriza ubuzima.”

Mu butumwa bwe, Minisitiri Habimana yanagarutse ku kibazo cy’ubusinzi, asaba urubyiruko kubwihunza no kudafatwa n’imyitwarire ishobora kubangamira ejo hazaza. Ati: “Nta kivugo kiri mu kunywa inzoga nyinshi.”

Yanasabye Abanyarwanda guhindura imitekerereze, imyitwarire n’imigirire, by’umwihariko muri gahunda yo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ati: “Turakangurira buri wese guhindura imitekerereze, guhindura imyitwarire, imyifatire n’imigirire, by’umwihariko muri ibi bikorwa tumazemo iminsi byo gukura mu baturage inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo turengere ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Minisitiri Habimana yanibukije ababyeyi ko bafite uruhare rukomeye mu kurinda urubyiruko ingeso mbi, abasaba kurera abana babo babatoza indangagaciro nziza.

Yabasabye kubatoza ubupfura, kwanga umugayo, kuba abanyamurava n’inyangamugayo, ndetse no kwirinda imyitwarire ishobora kubatesha agaciro. Yavuze ko iyo ndangagaciro zigize umuryango, zifasha kubaka igihugu gifite abaturage bashoboye kandi bafite inshingano.

Umuganura wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, ukaba umwanya Abanyarwanda bahuriramo bakishimira umusaruro w’ibyo bagezeho, bagasabana ndetse bakarebera hamwe aho bakwiye kongera imbaraga.

Uyu mwaka, ibirori by’umuganura ku rwego rw’igihugu byabereye mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, mu gihe mu gihugu hose wizihijwe ku rwego rw’uturere, imidugudu n’imiryango.

Muri Nyanza, Umuganura wahujwe n’igitaramo “I Nyanza Twataramye XII”, cyabereye ku Ngoro y’Abami mu Rukari, ahagaragariye ibikorwa bitandukanye birimo umwiyereko w’Inyambo, imbyino gakondo, inanga n’ibitaramo by’abahanzi.

Minisitiri Habimana yashimiye abahanzi, intore, abaturage n’abandi bose bagize uruhare mu kwizihiza Umuganura, ashimangira ko gusigasira umuco ari inshingano ya buri Munyarwanda.

Yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza gukorera hamwe, gukunda igihugu no gukunda umurimo, kugira ngo indangagaciro Umuganura ushingiyeho zikomeze kuba umusingi w’iterambere ry’u Rwanda.

Nyanza yongeye gushimangira ko ari igicumbi cy’umuco Nyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...