Nta kintu yakoze cyari gutuma dutsindwa-Byiringiro Lague kuri APR FC batwaye igikombe cy’Intwari

Imikino - 02/02/2026 10:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Nta kintu yakoze cyari gutuma dutsindwa-Byiringiro Lague kuri APR FC batwaye igikombe cy’Intwari

Byiringiro Lague yavuze ko nta kintu na kimwe APR FC yakoze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2026 cyari gutuma ibatsinda nyuma y’uko bayitwaye igikombe.

Ku Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026 ni bwo ikipe ya Police FC yahuye na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2026 muri Stade Amahoro. Byarangiye Police FC ariyo yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda penariti 7 kuri 6

Nyuma y’uyu mukino, Byiringiro Lague aganira na InyaRwanda yavuze ko ari ibyishimo kuba atwaye igikombe cye cya mbere muri iyi kipe ndetse avuga ko yari afite icyizere ko biri bube.

Ati: ”Ni ibyishimo kuba ntwaye igikombe cya mbere muri Police FC. Njyewe nari mfite icyizere ko tugomba gutwara igikombe kuva ejo bundi”.

Yavuze ko APR FC bayirushije ibijyanye n’imitekerereze ndetse ko nta kintu na kimwe yakoze mu mukino cyari gutuma Police FC idatsinda.

Ati: ”Nta kindi kintu kidasanzwe twayirushije ni mu mutwe twarwanye. APR FC nta kintu na kimwe yakoze mu mukino cyari gutuma dutsindwa. Ni ibyishimo kuba natwaye igikombe ikipe navuyemo”.

Gakwaya Leonard nawe ukinira Police FC we yavuze ko nta bintu byinshi barushije APR FC ndetse avuga ko igikombe cy’Intwari kivuze byinshi kuri bo.

 Ati: ”Ntabwo navuga ko ikipe twayirushije ibintu byinshi, nibo babanje kudutsinda igitego ariko twakomeje kwitanga Imana iradufasha tubona igitego cyo kwishyura.

Igikombe cy’Intwari kivuze ikintu gikomeye cyane kuri Police FC, urumva ko kuba tugitwaye ni ibintu byiza cyane”.

Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric ‘Zidane’ yavuze ko ibintu byahindutse muri iyi kipe ndetse ko nibatagira ibibazo by’imvune bazagira umwaka mwiza w’imikino cyane.

Ati: ”Ibintu byarahindutse kugera no mu kibuga. Mu bijyanye n’imikinire urabona ko abantu bose bafite ishyaka barashaka gufashanya mbese urabona ko gahunda irahari. Rero Imana nidufasha ntitugire imvune tugakomeza kumva ibintu umutoza atubwira tuzagira umwaka mwiza w’imikino”.

Police FC izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na AS Kigali muri shampiyona.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...